Bombori Bombori muri FERWAFA ku bijyanye n’amatora y’uzayiyobora
— July 9, 2017
Please enter banners and links.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Nzamwita Vincent De Gaulle hamwe n’abamushyigikiye aho twandikira iyi nkuru bari kuri Hotel La Palisse i Gashora, mu gutegura amatora y’umuyobozi wa Ferwafa biteganyijwe ko azaba muri Nzeri uyu mwaka.
Niba hari umuntu wavuzweho byinshi bitari byiza ku bayoboyeho Ferwafa ni Nzamwita Vincent De Gaulle bikaba byaragaragaye cyane ubwo havugwaga inkuru ya Hotel Ferwafa yubakishaga hakavugwamo ruswa no gutanga isoko mu buryo butemewe bityo bamwe bagafungwa ndetse na Nzamwita Vincent De Gaulle bikavugwa ko yakatiwe ,icyo gihe havuzwe byinshi kuri uyu mugabo bigaragara ko adakunzwe ariko ubu bikaba bivugwa ko ashobora gutekinika akongera kuyobora Ferwafa.

Uko Gasamagera yagarutse ku buyobozi
Aya matora atavugwaho rumwe ku gihe yagakorewe, yatangiye gukurura urunturuntu mu makipe atandukanye, dore ko uretse ko bizwi ko hari ibice bibiri mu banyamuryango ba Ferwafa, no mu makipe mo imbere hari abatumvikana ku mukandida wa nyawe wo gushyigikira.

Ikipe ya Etincelles yitandukanyije n’umunyamabanga wayo ku mugaragaro
Amwe biravugwa ko ashaka gushyigikira Nzamwita Vincent De Gaulle andi nayo ashaka gushyigikira ko hatorwa undi bityo ubu hakaba havugwamo bombori bombori.
Ikipe ya Etincelles, ni imwe mu makipe yabimburiye izindi kwerekana ko umwuka utari mwiza mu buyobozi bwayo ku bijyanye n’amatora, ubwo Perezida w’iyi kipe Mvano Nsabimana Etienne yasohoraga itangazo ryamagana ibyatangajwe n’ umunyamabanga we Me Kizito Safari wavugaga ko amatora ya Ferwafa atemewe n’amategeko.
Aha bikaba bivugwa ko uyu muyobozi yanyomoje ibi kugira ngo ubuyobozi bwa Ferwafa butamureba nabi kandi bizwi ko ashyigikiye Perezida De Gaulle.
Indi kipe kuri ubu itavuga rumwe ku matora ya Ferwafa ni Kiyovu Sports aho ibyayo bitangaje kurushaho.
Aha, umuyobozi w’iyi kipe Gasamagera Louis Claude mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka, yaje gutangaza ko yeguye ku mirimo ye ubwo ikipe ya Kiyovu yari mu bihe bibi byo kurwana no kutamanuka, bikanarangira itabyikuyemo kuko yasubiye mu cyiciro cya kabiri.
Uyu ariko nyuma yo kubona ko abasigaranye Kiyovu batangaje ko bazashyigikira De Gaulle, yahise agaruka ku buyobozi bw’iyi kipe ku buryo butunguranye, ni ko gutangaza ko atigeze ayivamo. Ntibyatinze, Gasamagera yahise na we yandika ibaruwa yitandukanya n’umunyamabanga we Omar Munyengabe, wari wasinye kuri list isaba ko amatora ya Ferwafa yakwigizwa imbere.
Aba bashyigikiye De Gaulle bose kuri ubu bari kubarizwa mu Bugesera kuri Hotel La Palisse, aho bagiye gutegura uburyo bazitwara mu matora y’umuyobozi mushya. Umwe mu bari muri iyi nama Antoine Dukuzumuremyi bakunze kwita Birabakoraho, yatangarije Radio Salus ko icyabajyanye ari ukureba ibyo bagezeho n’ibyo batakoze muri iyi myaka ine De Gaulle amaze ku buyobozi.
Uyu munyamabanga wa Gicumbi yagize ati : “Ni byo ubu (abashyigikiye De Gaulle) turi mu Bugesera ngo twige ku byo twagezeho”.
“Twabanje kumunenga ku byo atakoze gusa tunashima byinshi yagezeho aho twizera kuzamushyigikira mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha ”.
Birabakoraho yatangaje ko yizera ko bazatsinda amatora kuko igice kinini cy’abanyamuryango bari kumwe na cyo mu Bugesera.
Iyi si inshuro ya mbere Perezida wa Ferwafa ajyana n’abazamushyigikira mu mwihererero, dore ko mu kwezi gushize yari kumwe na bo i Rubavu nyuma yo kubatumira mu bukwe bwa mushiki we.
Ku rundi ruhande, itsinda ry’abaharanira impinduka mu mupira w’u Rwanda, amakuru avuga ko bamaze guhitamo Murenzi Abdallah ngo azabe ari we ubahagararira mu matora, gusa bikavugwa ko mu byo inama y’uyu munsi iri bwigeho harimo no kwiga ku mategeko yamukumira ntiyiyamaze kuri uwo mwanya.
Amakuru aravuga ko Murenzi Abdallah nawe ashatse abanyamakuru akabereka icyo azakora mu guteza imbere umupira w’Amaguru mu Rwanda yatsinda De Gaulle ndetse akanibutsa abantu ko na Perezida wa Repubulika yigeze kuvuga ko ntako atagize kugirango umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere ariko bikanga.
Muri rusange abantu bakeneye kubona ikipe y’Igihugu itera imbere ndetse n’amakipe yose agatera imbere ariyo mpamvu hakenewe undi muntu ushoboye.
Bamwe batangiye no kuvuga uburyo amasezerano y’abatera nkunga ba Shampiyona ko nayo atashimishije abantu ndetse byose abarwanya De Gaulle bakaba bashaka byose kubishyira hanze.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza Murenzi Abdallah kuri Telephone ye igendanwa ariko atitaba ariko tuzamuvugisha vuba twumve we icyo avuga ko ashaka gusimbura De Gaulle.
Ikindi abafana ba Rayon Sports kubera ko ari benshi kandi bakunda Murenzi aramutse yemeye kwiyamamaza kuri uwo mwanya binyuze mu ikipe yabo bamutora agatsinda akayobora Ferwafa kandi bamwe mu bavuga ko yayiyobora neza.
2,653 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply