umu amakuru- Komisiyo y’Amatora yemeje ko Diane Rwigara ibyangombwa bisabwa byose abifite, abantu batangira kuvuga ko ashobora gutsinda abo bazaba bahatana | Umusingi

Komisiyo y’Amatora yemeje ko Diane Rwigara ibyangombwa bisabwa byose abifite, abantu batangira kuvuga ko ashobora gutsinda abo bazaba bahatana

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Kamena 2017 Saa cyenda z’amanywa nibwo  Diane Rwigara yari ageze kuri Komisiyo y’amatora  ku Kimihurura azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu

. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora  Prof.Kalisa Mbanda n’abakomiseri batatu. Diane yari aherekejwe n’abantu barimo na nyina waje yitwaje Bibiliya.

Yazanye abana bagera kuri benshi batonda imirongo ibiri maze asohotse atashye abanyura hagati ari kumwe na nyina.Akimara kuva gutanga ibyangombwa abantu bari bari baraaho batangiye kuvuga bati wabona uyu mukobwa atsinze akaba Perezida kuko turabona noneho ari seriyeze.

Abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, nibura  abantu 12 muri buri karere .

Diane Rwigara ageze kuri Komisiyo y’Amatora

Diane Rwigara yakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Amatora Pro.Kalisa Mbanda

Diane Rwigara arimo gutanga ibyangombwa

Diane Rwigara ari kumwe na Nyina

Icyangombwa cya mbere gisabwa ni; Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze.

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko bashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi (yari afite) kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.

Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha  kubera itegeko rivuga umuntu ushaka kwiyamamariza kuba Perezida agomba kuba afite imyaka 35 ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.

Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.

Diane Rwigara nyuma yo gutanga ibyangombwa yaganiriye n’abanyamakuru ari benshi cyane

Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda.

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”

Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa ari naho hakiri impungenge ku ngingo twavuze haruguru ivuga indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi kubera amafoto ye yagaragajwe yambaye ubusa ariko we akaba yaravuze ko iby’amafoto ntacyo bimubwiye ahubwo ko ari ukumwongerera imbaraga zo gutsinda.

Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.

Kugeza ubu abamaze kugeza ibyangombwa bisaba kuba Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Gilbert Mwenedata wigenga na Barafinda Fred Sekikubo nawe wigenga, aba babiri ba nyuma Komisiyo yasanze hari ibyo babura basabwa kubanza bakabyuzuza.

Diane Rwigara amaze gutanga ibyangombwa yavuze ko mu gusinyisha yahuye n’imbogamizi kuko abamufashaga bamwe bagiye babaterwa ubwoba.

Yavuze ko yizeye ko amatora azaba mu mucyo azatsinda abo azaba ahatana nabo.

Ati « Nemeza neza ntashidikanye ko nzatsinda kuko Abanyarwanda bakeneye impiduka, twese dukeneye ari benshi

We yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazahaye, atanga urugero rw’izamuka ry’ibiciro ku masoko rigaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.

Ati « Mur 1995 ikilo cy’ubugari cyaguraga amafaranga 50 Frw, ubu mu myaka 22 kigeze 800 Frw, kikubye inshuro 16 zose . »

Kuri we ngo RPF-Inkotanyi igumye ku butegetsi muri manda itaha ikilo cy’ifu y’ubugari cyazaba kigeze ku mafaranga arenga 4 000 Frw, ngo cyaba cyarikubye inshuro 504%.

Ngo natsinda amatora azaha urubuga Abanyarwanda batange ibitekerezo bifuza.

Hari abantu batifuje ko amazina yabo atangazwa batangiye kuvuga ko Diane Rwigara yatangiye abantu bagira ngo n’ibikino none abantu benshi bamaze kwemeza ko ashobora gutsinda agakora amateka mu Rwanda kuyoborwa n’umukobwa.

 

3,092 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.