Dr.Frank Habineza wa Green Party afite ibyishimo 2 biganisha ku matora y’umukuru w’igihugu
— June 10, 2017
Please enter banners and links.

Perezida w’Ishyaka rya Green Party riharanira Demokarasi n’ibidukikije Dr.Frank Habineza afite ibyishimo 2 nkuko yabigaragaje ku rubuga rwe rwa Facebook aho bwa mbere yashimishijwe no gusurwa na Ambasaderi w’igihugu cya Sweden mu Rwanda witwa Jenny Ohlsson wamusuye iwe mu rugo.
Dr.Frank Habineza yagize ati “n’ishimiye ko nasuwe na Ambasaderi wa Sweden iwanjye mu rugo”.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Dr.Frank Habineza icyo uruzinduko rwa Ambasaderi Jenny Ohlsson rwari rugamije ariko ntibyadushobokera.
Ariko amakuru dukesha bamwe mu barwanashyaka ba Green Party avuga ko uruzinduko rwa Ambasaderi wa Sweden rwari rugamije kuvugana na Dr.Frank Habineza aho ageze imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse bikaba bivugwa ko Frank Habineza yamwijeje ko azatsinda amatora aho azaba ahanganye na Perezida Kagame agakora amateka.
Ikindi cya 2 cyashimishije Dr.Frank Habineza ni uko Kuwa mbere taliki 12 Kamena 2017 aribwo azajyana kandidatire ye kuri komisiyo y’igihugu y’amatora ,akaba yabitangarije ku rubuga rwe rwa facebook na twitter.
Abantu benshi bakaba biteguye kumva ijambo azabwira abanyamakuru avuye kuri komisiyo y’amatora dore ko abantu benshi ubu ariwe biziye ko ariwe washobora Perezda Kagame kumutsinda mu matora n’ubwo hari abandi bavuga ko nta washobora Perezida Kagame kumutsinda dore ko Amashyaka PSD na PL bamaze kwemeza ko amajwi yabo yose bazayaha Perezida Kagame.
Gatera Stanley
2,801 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply