Indwara itaramenyekana yahuruje abaganga ubwo abanyeshuri 43 bafatwaga n’indwara itazwi
— June 10, 2017
Please enter banners and links.

Ku wa Gatanu tariki 9 Kamena 2017 abanyeshuri 43 barimo abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyagahanga, urwa Mugera na Nyabiheke, byo mu karere ka Gatsibo, bafashwe n’indwara itaramenyekana ibatera kwishima umubiri wose.
Ubuyobozi bw’Akarere bwemeje aya makuru buvuga ko bwahise bubageza kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko kugeza ubu hari bamwe baraye bavuwe barataha abandi barara mu bitaro.
Yagize ati “Ejo ku mugoroba, twamenye ko hari abanyeshuri 43 bafashwe n’indwara itaramenyekana. Bahise batangira kuvurwa, hari 35 baraye batashye nyuma yo kuvurwa.”
Yongeyeho ati “Ntituramenya icyabiteye ariko umutnu ntiyavuga ko ari ugusara (nk’uko biri kuvugwa). Ni uburwayi bubafata bishimagura. Muri iki gitondo abaganga bazindukiyeyo(Ku Kigo Nderabuzima cya Mugera), harimo n’abaturutse ku Bitaro Bikuru bya Ngarama bajya gutanga ubufasha, turacyategereje icyo batubwira.”
Kugeza ubu hari kwibazwa icyaba cyateye iyi ndwara muri ibi bigo by’Amashuri bituranye n’inkambi y’Impunzi z’Abanye-Congo ya Nyabiheke, gusa Akarere kavuga ko katakwemeza ko bifitanye isano no guturana n’inkambi kuko atari abanyeshuri gusa bahura n’izo mpunzi.
Hari abaganiriye n’ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga uburozi abandi bavuga ibisazi mbese haracyavugwa byinshi ariko abantu bategereje ko abaganga batangaza iyo ndwara iyo ariyo.
3,121 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply