Ni umukino wabereye i Cardiff muri Pays de Galles ku kibuga Principality Stadium ku kibuga cyakira abantu 74,500. Ibirori byabimburiye uyu mukino byitabiriwe n’abahanzi bibumbiye mu itsinda Black Eyed Peas.




Uyu mukino wari witezwe ndetse ugakurikirwa n’abatari bake ku Isi, watangiye ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani isatira izamu rya Real Madrid ku buryo mu minota itandatu ya mbere yari imaze gutera amashoti ane mu izamu gusa nta gitego yabashije kubona.
Iyi kipe yakomeje gusatira ariko Real Madrid igakomeza kwirwanaho ibifashijwemo na ba myugariro bayo, barimo kapiteni Sergio Ramos, Rafael Varane na Marcello.
Mu minota 15 Real Madrid yatangiye gusa n’ikanguka maze ku munota wa 20 ica mu rihumye abakinnyi ba Juventus maze Cristiano Ronaldo atsinda igitego cya mbere ku mupira yari ahawe neza na Daniel Carvajal.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Juventus ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gusatira izamu rya Real Madrid ndetse ku munota wa 27 yishyura igitego yari yatsinzwe, cyinjijwe na Mario Mandzukic ndetse kiba ari nacyo kirangiza igice cya mbere, ari 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Juventus yugarira izamu ryayo ari nako Real Madrid yataka cyane ndetse biza kuyihira ku munota wa 61 ubwo Casemiro yatsindaga igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’umuzamu maze umuzamu Buffon ntiyamenya aho umupira uciye.
Real yakomeje gusatira bikomeye maze nyuma y’iminota itatu gusa Cristiano Ronaldo yongera guhagurutsa abafana b’iyi kipe atsinda igitego cya gatatu ku mupira wari uhinduwe neza na Luka Modric, biba 3-1.
Ibintu byakomeje kuba bibi ku ruhande rwa Juventus ubwo ku munota wa 84 Juan Cuardado wari winjiye mu kibuga asimbuye yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye iy’umutuku nyuma yo gukorera ikosa Sergio Ramos.
Real Madrid yakomeje gusatira izamu rya Juventus maze ku munota wa 90, Marco Asensio atsinda igitego cya kane cyahise kinarangiza umukino, Real Madrid yegukana igikombe cya 12.
Igikombe Real Madrid yatwaye cyatumye ishyiraho agahigo kari katarakorwa n’indi kipe kuva mu 1992, ubwo iri rushanwa ryahindurirwaga izina riva kuri European Cup ryitwa UEFA Champions League, ko ikipe itwara ibikombe bibiri by’iri rushanwa byikurikiranya.

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Real Madrid yakoze amateka yegukana igikombe cya Champions League yikurikiranya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply