Iby’imbuga nkoranyambaga byari byarateje amahane akomeye mu mashyaka atandukanye Komisiyo y’Amatora yabivuguruye
— June 4, 2017
Please enter banners and links.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amabwiriza mashya avugururuye agenga amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka aho ingingo zari zateje impaka mu bantu zijyanye n’ikorashwa ry’imbuga nkoranyambaga zashyizwemo umucyo.
Kuva mu byumweru hafi bibiri bishize ingingo ijyanye n’igenzurwa ry’imbuga nkoranyambaga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ni kimwe mu byavuzweho cyane nyuma y’amabwiriza ya Komisiyo y’Amatora aho abantu batandukanye batahwemye kuvuga ko ibangamye kuko ituma batisanzura mu gutanga ibitekerezo.
Iki kintu kijyanye n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu matora, cyakuruye ikiganiro kirekire bigeza n’aho abayobozi batandukanye n’inzego zimwe na zimwe zivuga ko Komisiyo y’Amatora yarengereye.
Muri aya mabwiriza NEC yari yasohoye bwa mbere harimo ko nta muntu n’umwe wemerewe kujya mu bikorwa byo kwamamaza umukandida runaka yifashishije imbuga nkoranyambaga mu gihe atamenyekanishijwe muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nk’umwe mu bari mu itsinda ry’uwo mukandida mu kumwamamaza.
Iyi komisiyo yari yatangaje ko buri mukandida agomba kuzayigaragariza abazamufasha mu kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga kandi ubutumwa bwose bugiye gusangizwa rubanda bugomba kubanza kugezwa kuri Komisiyo ikareba niba nta kibazo buteye, ntawe busesereza.
Ikindi kandi ni uko kwiyamamaza kuri izi mbuga ku munsi ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangiraho, kuzikoresha mu gushaka amajwi nabyo bigomba guhagarara.
Nyuma y’aya mabwiriza, abantu benshi bagaragaje ukutanyurwa ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko atayashyigikiye, ko abanyarwanda bakwiye kwisanzura hanyuma ukoresheje ubwo bwisanzure mu buryo budaciye mu mucyo agakurikiranwa.
Yagize ati “Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje agira ati “Kugaragariza NEC ibitekerezo byawe mbere y’uko ubitangaza biteye ikibazo! Mureke Abanyarwanda batange ibitekerezo byabo ku matora, ubundi amategeko azakurikizwe aho bizaba ngombwa.”
Mushikiwabo ariko yashimangiye ko yemeranya n’intego za NEC mu kurwanya amacakubiri no kureba niba ubutumwa bw’umukandida runaka ntawe busesereza, ariko atemera “uburyo byatekerejwemo.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rufite amategeko akurikirana abanyabyaha… Gukumira gusesereza abandi nibyo, ariko kuniga ibitekerezo sibyo.”
Ibi byanatumye Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusohora itangazo rigaragaza ko iki cyemezo cya NEC kinyuranye n’amategeko aho rwagize ruti “Nk’uko itegeko rigenga ikoranabuhanga n’itangazamakuru ribiteganya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nta burenganzira ifite bwo kugenzura cyangwa kubuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyambaga.”
NEC yashyize umucyo muri aya mabwiriza
Mu mabwiriza mashya yasohotse mu igazeti idasanzwe yo ku wa 02 Kamena 2017, yatangaje amabwirza ahindura kandi yuzuza ‘Amabwiriza N0 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017’.
Ku ngingo zari zateje impaka, muri aya mabwiriza ibijyanye n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyamaga byahawe rugari gusa habuzwa ko hagira umukandida uziyamamaza akoresheje konti z’ikigo cya leta cyangwa ibindi bigamije inyungu rusange.
Ingingo ya Karindwi muri aya mabwiriza mashya igira iti “ Ingingo ya 38 y’Amabwiriza n0 01/2017 yo ku wa 04/04/2017 ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017 ihinduwe kandi yujujwe mu buryo bukurikira:Kwiyamamaza no kwamamaza hakoreshejwe ikorabuhanga biremewe.”
“Icyakora, birabujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hakoreshejwe imbugankoranyambaga za Leta n’iz’ibindi bigo bigamije inyungu rusange.”
Aya mabwiriza agena kandi bimwe mu bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu aho agira ati “Birabujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza: gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose, mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gutuka cyangwa gusebya undi mukandida, mu buryo ubwo ari bwo bwose; gutanga impano, ruswa cyangwa kwakira ruswa.”
Akomeza agira ati “gushingira ku bwoko, ku isano-muzi, ku karere, ku idini no ku bundi buryo bwose bushingiye ku ivangura n’amacakubiri; gukora cyangwa kuvuga icyahungabanya amahoro, ubumwe n’umutekano rusange by’Abanyarwanda; kwiyamamaza mu gihe kitagenwe n’amategeko n’amabwiriza agenga amatora.”
Ibi bikorwa byiyongeraho ibindi birimo nko guca, kwangiza, gusibanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza; kwiyamamariza ahantu hatamenyeshejwe ubuyobozi nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza; guhamagarira abaturage gukora igikorwa icyo ari cyo cyose n’imyifatire yose byatuma amatora atagenda neza.
2,423 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA