Kwibohora kw’Afurika haracyarimo inzitizi zikomeye zirenga 50
— May 19, 2017
Please enter banners and links.

Igitekerezo cyo kwibohora kw’Afurika iyo icyumvise wumva ari igitekerezo cyiza nkuko inzobere Musoni Protais abivuga ariko iyo usesenguye neza biragoye kwemera ko Afurika izibohora cyeretse habayeho inama y’Abaperezida bakabiganiraho bakabishakira ingengo y’imari bityo bagatangira kubyigisha abaturage.
Kuwa 17 Gicurasi 2017 nibwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru kuri Stade Amahoro mu cyumba cy’inama cya MINISPOC kigamije kubwira abanyamakuru uburyo Afurika ya kwibohora uwo munsi wo kwibohora kwa Afurika ukazaba Kuwa 25 Gicurasi 2017 ukaba uteganyijwe kubera Camp Kigali muri Tente yahoo nziza cyane.
Iyo usesenguye neza usanga hari byinshi Abanyafurika bakiboshywemo urugero nk’ubu muri Afurika niho usanga abaturage benshi bahingisha isuka mu gihe ahandi bahingisha imashini ,icyo kirumvikana ko Abanyafurika bigishijwe ko bishyize hamwe bashobora kubona iyo mashini ndetse bagahuza n’ubutaka kugirango babubyaze umusaruro ariko no kwigisha abaturage bisaba amafaranga.
Ikindi kibazo gikomeye kizatuma uku kwibohora gutinda n’ubukene kandi burya ntiwarwanya umuntu ukurusha amafaranga ,iki gitekerezo abazungu bazakirwanya kubera ko baturusha amafaranga.
Ikindi usanga abantu bazana icyo gitekerezo cyo kwibohora kwa Afurika abana babo bigira iburayi aho kubaka amashuri meza ahubwo bakazana abo bazungu bakayigishamo usanga abana babo bajya kwigira Iburayi icyo nacyo kiracyari inzitizi ikomeye.
Ikindi usanga Abaperezida b’ibihugu by’Afurika bimwe na bimwe bayobora ibyo bihugu bibereye I Paris mu Bufaransa ndetse abandi bagafata indege bakajya guhaha I Paris kandi iwabo hari ibyo bashaka ukibaza impamvu badakunda ibyiwabo.
Ikindi usanga ibitekerezo byiza nk’ibi kwibohora kwa Afurika hazamo ikimenyane ugasanga kwigisha abantu icyo gitekerezo babihaye umuntu utabikwiye utabizi akabisobanura nabi ugasanga gahunda yari nziza mu gutangira irapfuye kubera kubishyiramo abantu batabyumva neza.
Ikindi nanone usanga ari imbogamizi ni uko ahandi igitekerezo kiza nk’icyi ni uko ahandi bafata amafaranga bakayashyira mu itangazamakuru rikabafasha kumvikanisha icyo gitekerezo ariko mu Rwanda usanga bavuga ngo abanyamakuru mudufashe mujye mubyandikaho mubivuge ku maradiyo yanyu no kuri Televiziyo bakirengagiza ko ibyo binyamakuru bifite abakozi bahembwa ku kwezi ndetse bitanga imisoro ugasanga aho bitangiye kugenda biguru ntege kubera ko abanyamakuru bari bujye mu bindi birimo amafaranga.
Hari bike ubona bimaze kugerwaho kandi byiza bikwiye gushimwa ingero ni nko guhuza imipaka kuri Uganda n’uRwanda ndetse no gukoresha indangamuntu mu kujya mu bihugu bya EastAfrica urwo ni urugero rwiza cyane n’ibindi byinshi byagerwaho urubyiruko rushoboye kubyumva nkuko Musoni Protais umuyobozi wa PAN African Movement Rwanda Chapter abivuga .
Hari byinshi abayobozi n’abaherwe bakwiye kubanza kumva mbere y’uko abaturage babyumva navuze amashuri usanga abana babakire bajya kwigira hanze basize amashuri iwabo ,usanga abantu barware bakajya kwivuza hanze kandi hari amavuriro mu bihugu byabo kandi abo baganga babavurira mu mahanga bashobora kuza muri Afurika .
Nyakubahwa Musoni Protais avuga ko itangazamakuru ariyo nzira yo kumvisha abaturage nibyo ndabyemera ariko se rizabigeraho gute?umunyamakuru azakora akazi adahembwa kandi nawe akeneye kwibohora ubukene?byose turabyumva ariko sinzi ko hari umunyamakuru nkuko mwabisabye ko habaho umunyamakuru uhora yandika ku kwibohora kwa furika adahembwa.
Ese ko hari ikibazo cy’Abaperezida bagundira ubutegetsi umunyamakuru yavuga agafungwa mu rumva kwibohora bidakwiye guhera mu ba Perezida bakicara bakabanza kubiganiraho nkuko natangiye mbivuga.
Abo ba Perezida duhere mu gihugu cy’Uburundi abantu benshi barishwe bazize kuvuga ko Nkurunziza mande ye irangiye batakimushaka abandi buzuye muri gereza ,Mugabe wa Zimbabwe yategetse ntaravuka kugeza n’uyu munsi aracyategeka ku buryo asigaye agendera ku kabando aho yicaye asinzira mu nama ubwo se bo urumva badakeneye kubohorwa hakabaho kubahiriza amategeko.Ntago ari abo gusa ntitwakwibagirwa Perezida Museveni
| 1.Paul Biya | Cameroon, imyaka ategetse 41 n’iminsi 322 | |
| 2. | Teodoro Obiang Nguema Mbasogo | Equatorial Guinea ategetse imyaka 37 n’iminsi 288 |
| 3. | José Eduardo dos Santos | Angola, ategetse imyaka 37 n’iminsi 250 |
| 4. | Robert Mugabe | Zimbabwe, ategetse imyaka 37 n’iminsi 30 |
| 5. | Omar al-Bashir | Sudan, ategetse imyaka 27 n’iminsi 322 |
| 6. | Idriss Déby | Chad,ategetse imyaka 26 n’iminsi 167 |
| 7. | Yoweri Museveni | Uganda ,ategetse imyaka 31 n’iminsi 112 |

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo

Paul Biya wa Cameroon

Yoweri Museveni wa Uganda
Aba bose n’abandi sinzi ko wapfa kubumvisha ko Afurika ikeneye kwibohora kuko baryohewe n’ubutegetsi ushatse kubibazanamo bagupangira bakakwica cyangwa bakakurwanya.
Ubu kubera ibyaha byinshi baba barakoze usanga batinya kuva kubutegetsi kugirango batazakurikiranwa bagahitamo kugundira ubutegetsi kugeza babupfiriyeho.

Mugabe Robert wa Zimbabwe

José Eduardo dos Santos wa Angola

Omar al-Bashir wa Sudan
Icyo nashimye Musoni yavuze ni uko barimo kwibanda ku rubyiruko cyane kuko nirwo rushobora guhaguruka rukarwanya aba Perezida nkabo baba baragundiriye ubutegetsi bakavaho bagamije ko umugabane w’Afurika utera imbere ukgenga.
Afurika niwo mugabane ukennye ku isi kandi niwo ukungahaye ku isi mu bijyanye n’imitungo kamere ariko Abazungu nibo bakira kubera bazana udufaranga twabo bakatudushukisha aho gushyira hamwe ngo twiyubakire Afurika ahubwo tugatangira kurwana.
Muammar Gaddafi wa Libiya yishwe agambaniwe n’Abazungu ibihugu by’Afurika birebera ndetse bimwe bimurwanya ariko ubu abaturage b’icyo gihugu barababeshyaga ko abayoboye nabi ariko ubu baricuza kuko bamaze kubona ingaruka zo gukoreshwa n’Abazungu kubera intambara zihorayo kandi igihugu nticyatera imbere gihora mu ntambara.

| Idriss Déby wa Chad |
Hari byinshi tuzajya twandikaho kuri iki gitekerezo cyo kwibohora kw’Afurika kuko mbona u Rwanda arirwo rubifitemo ubushake cyane kurusha ibindi bihugu kandi mbona hari intambwe nziza rumaze gutera.
Perezida Kagame akwiye gushimirwa ndetse agahabwa no kuyobora African Union kuko ibyo amaze gukora biganisha ku iterambere ry’Afurika n’ibyinshi.
Muri bike twavuga muribuka ko Passport y’Afurika bwa mbere yatangiwe mu Rwanda ,ibihugu byinshi biza kwigira ku Rwanda mu bijyanye n’imiyoborere ,jya Uganda wumve uburyo batuka Perezida Museveni bavuga ko amaze imyaka myinshi ariko igihugu cyamunaniye kuzuye umwanda mu gihe Perezida Kagame umaze imyaka mike ugereranije na Museveni igihugu yagishyize ku murongo gifite isuku ,umutekano n’ibindi byinshi ku buryo agiye kwiyamamaza yon a Museveni Kagame yamutsinda.
Reka ndekere aha ariko tuzakomeza kujya twandika byinshi kuri iki gitekerezo kuko n’ibyinshi cyane byo kwandikaho gusa igitekerezo cyo kwibohora kw’Afurika ni kiza kandi tugishyigikire dukire isuka ,dukire ubukene ,dukire kuryama nabi ,dukire kurya nabi ,dukire kwiga nabi ,dukire ikimenyane na ruswa byica igihugu ,twimakaze gukorera hamwe no kuvugisha ukuri kandi dukire akarengane n’ibyinshi cyane.
Gatera Stanley
2,709 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply