umu amakuru- Urutonde rw’abantu 20 barimo umugore umwe abenshi n’Abasiramu bagejejwe imbere y’umucamanza bashinjwa kwica Andrew Felix Kaweesi | Umusingi

Urutonde rw’abantu 20 barimo umugore umwe abenshi n’Abasiramu bagejejwe imbere y’umucamanza bashinjwa kwica Andrew Felix Kaweesi

Please enter banners and links.

Abagabo 19 n’umugore umwe bose bakaba 20 kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2017 bagejejwe imbere y’umucamanza kuburana ku cyaha cyo kwica AIGP Andrew Felix Kaweesi na Kenneth Erau na Godfrey Mambewa wari umushoferi we n’uwamurindaga .

Aba bantu baje bamwe bacumbagira cyane abandi bagendera ku mbago kubera kwicwa urubozo I Nalufenya imiryango yabo ibabonye yari amarira gusa.

Umwe mu bari baje kureba abantu babo uko baburana utavuzwe amazina ye yagize ati “ariko ubu koko isi yose yishe Kaweesi ko abantu bose bagiye kubamarira muri gereza?”.

Umugore umwe mu bagabo 19

Bamwe ntibagaragaye mu rubanza kubera ko bakubiswe cyane batinye kubazana imbere y’abantu n’ibikomere bikabije.

Umunsi w’ejo nibwo Perezida wa Uganda Yoweri K Museveni yandikiye inzego z’umutekano ko zirekeraho kwica abantu urubozo ko rimwe na rimwe bashobora kwica umuntu urubozo kandi nyuma bagasanga yararenganaga ati “ahubwo hakwiye gukorwa iperereza rikomeye abakekwa ntibakubitwe cyangwa ngo bicwe urubozo nta makuru afatika barabona kuko iyo umuntu akekwa aba akiri umwere”.

Bari baje kureba abantu babo

Mu minsi ishize hacicikanaga amafoto y’umugabo Meya wa Kamwenge Geofrey Byamukama bivugwa ko yakubiswe akicwa urubozo kuko yari afite ibisebe aho yari arwariye kwa muganga kandi baje gusanga ari umwere.

Kugeza ubu havugwa byinshi ku rupfu rwa Andrew Felix Kaweesi bamwe bakavuga ko yishwe na Museveni abandi bakavuga ko umurinda yari yahawe misiyo ko nagera aho babarasiye ahagarika shoferi akamubwira ko ashaka kwihagarika akavamo bakarasa Kaweesi n’umushoferi ariko kubera kwanga ko azatanga amakuru yarahageze aho bamubwiye imodoka arayihagarika ariko ntibatumye nawe asohokamo bose barabarasa.

Muhungu John -Kampala

2,515 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.