umu amakuru- Bamwe mu bayoboke ba Green Party barafunzwe abandi baratoroka bazira kujya mu nama y’Ishyaka | Umusingi

Bamwe mu bayoboke ba Green Party barafunzwe abandi baratoroka bazira kujya mu nama y’Ishyaka

Please enter banners and links.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Umusingi Kuwa 9 Gicurasi 2017 avuga ko hari abaturage 5 bafunzwe ndetse bakabwirwa ko bagiye kwakwa  inka za gira inka ndetse n’umuriro w’amashanyarazi babaziza kujya mu nama ya Green Party.

Inama bagiyemo yari inama rusange yo kwemeza uzahagararira Ishyaka Green Party mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba uyu mwaka mu kwezi kwa munani ndetse muri iyo nama hakaba haremejwe ko Dr.Frank Habineza ariwe uzahagararira iryo Shyak,ikaba yarabaye tariki 19 Werurwe 2017 muri Croix rouge Kacyiru.

Umwe mu bataruge bafunzwe amasaha agera muri atanu witwa Dusabyimana Theoneste  yagize ati “Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo batuzaniye komvokasiyo ko tugomba kwitaba ku murenge bamwe baragiye ariko njye nanze kujya n’ubu komvokasiyo ndayifite hano iwanjye”.

Dusabyimana yakomeje avuga ati abagiyeyo bambwiye ko babajije ibibazo byinshi cyane bababaza impamvu bagiye muri Green Party barabafunze amasaha 5 ndetse bababwira ko bazamburwa  inka bahawe muri gahunda ya gira inka mu nyarwanda bababwira ko bazajye muri Green Party babibahe.

Bamwe mu bayobozi ba Green Party bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uwo munsi w’Inama rusange ya Green Party abaturage baje bakaba ariyo bazira (Photo ububiko )

Dusabyimana yakomeje abwira Ikinyamakuru Umusingi ko hari bamwe bagize ubwoba nyuma yo kubona komvokasiyo bagahunga aho yavuze ko hari umugore witwa Mukabugingo wahungiye mu Karere ka Huye abandi nabo bafite ubwoba ko isaha ni saha bashobora gufungwa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi .Mu Rwanda ko hari ubwisanzure bw’Amashyaka ko umuntu afite uburenganzira bwo kujya mu Ishyaka ashaka ryemewe kandi Green Party ikaba yemewe , aba baturage barazizwa iki?.

Mu Rwanda hari amashyaka menshi arimo FPR iri ku butegetsi ,PSD ,PL ,Green Party n’anadi menshi kandi yose afite abayoboke ariko abantu baribaza impamvu aba bafunzwe bakabwirwa no kwamburwa  inka n’umuriro bazizwa ko bagiye mu nama rusange y’Ishyaka rya Green Party.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuyobozi w’Umurenge wa Rwamiko Rwitare Rambert  impamvu abo baturage bafunzwe ndetse bakaba bagiye kwamburwa ibyo bagenewe kuko ari uburenganzira bwabo kugirango bajye mu Ishyaka bashaka maze avuga ko ibyo bintu atabizi kandi ko ntabyigeze biba .

Gitifu Rwitare yagize ati “ni nde waguhaye ayo makuru ko njye ibyo bintu ntabyo nzi?Umurenge nyobora ndawuzi neza n’amakuru aba yabaye ndayamenya nta kuntu abantu bafungwa simbimenye kandi nta n’umuturage wakwamburwa inka kuko yagiye mu Ishyaka runaka ndetse niyo ryaba ritemewe nkanswe Green Party yemewe”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party Dr.Frank Habineza  icyo abivugaho maze avuga ko nawe ayo makuru bayamugejejeho agerageza kuvugana n’abo baturage bamwemerera ko ari byo.

Dr.Frank Habineza yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko atumva impamvu hari abayobozi bagihohotera abayoboke ba Green Party kandi ari Ishyaka ryemewe mu Rwanda kimwe n’andi mashyaka atandukanye.

Yagize ati “ibyo bintu n’ibindi nk’ibyo turabyamagana cyane kuko ni ukwica amategeko kandi ni no kubangamira uburenganzira bwa muntu kuko umuturage afite uburenganzira bwo kujya mu Ishyaka ashaka ,iyo umubujije uba umuhohoteye ndetse umubangamiye nta na Demokorasi iba ihari icyo gihe ariko turasaba abayobozi nk’abo ko barekeraho guhohotera abayoboke bacu”.we are not the enemies of our Country ugenekereje mu Kinyarwanda yavuze ko batari abanzi b’Igihugu cyabo .

Gatera Stanley

2,543 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.