1883 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda
— May 4, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa kabiri tariki ya 2 Gicurasi, abapolisi bashya 1883 barimo ab’igitsinagore 222 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda, nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari mu karere ka Rwamagana.
Aba bapolisi ni icyiciro cya 13 cy’abinjijwe muri Polisi y’u Rwanda, bari bamaze amezi 8 n’iminsi mike; bakaba barahawe amasomo anyuranye arimo; kumenya neza inshingano za Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro hagamijwe kuzuza neza inshingano bashinzwe, kugira imyitwarire myiza, amategeko, kubungabunga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego, ubutabazi bw’ibanze ndetse banahawe n’ibiganiro byo gukunda igihugu; byose bikazabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, ndetse wanasoje ku mugaragaro ayo mahugurwa yinjiza abapolisi bashya mu kazi; yagize ati:” amahugurwa bahawe agamije kubaka igipolisi cy’umwuga no kubumbatira umutekano muri rusange.
Nta bunyamwuga bwagerwaho butanyuze mu nyigisho nk’izi. Muri iki gihe ibyaha byaragabanutse kubera gukora neza akazi n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda”.
Minisitiri w’Ubutabera yakomeje avuga ko uku gukora neza akazi bitagaragarira gusa imbere mu gihugu, kuko no mu mahanga abapolisi b’u Rwanda ari intangarugero mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye.
Yakomeje avuga ko abapolisi bazakomeza guhabwa ubumenyi n’amahugurwa ndetse n’ibikoresho bigezweho, kugira ngo buzuze neza inshingano zabo. Minisitiri Busingye kandi yanavuze ku byaha bigenda bigaragara birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ruswa, iterabwoba, gukoresha ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi; maze avuga ko kubirwanya bisaba imikoranire myiza no gutanga amakuru, bityo asaba abaturage gufatanya na Polisi kubirwanya.
Ku bantu bafatirwa mu byaha bagahabwa ibihano ariko babirangiza bagakomeza kubyishoramo, Minisitiri w’ubutabera yabagiriye inama yo kubireka ngo kuko igitabo cy’amategeko ahana ibyaha kimwe n’andi mategeko birimo gusuzumwa neza hagamijwe kureba ko abanyabyaha batakomeza kubyijandikamo.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi bashya umurava n’ubushake bagaragaje mu gihe bari bakiri mu masomo, akomeza avuga ko yizeye ko bazasohoza neza inshingano zabo.
Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bashya binjijwe mu kazi waranzwe kandi no guha ibihembo abanyeshuri batatu barushije abandi, ukaba kandi wanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Madamu Judith Kazayire, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, abapolisi bakuru bayobora amashami n’imitwe inyuranye muri Polisi y’u Rwanda n’abandi bashyitsi batandukanye.
3,067 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply