umu amakuru- Intambara ya rwihishwa yo gusimbura abayobozi ba ADEPR bafunzwe | Umusingi

Intambara ya rwihishwa yo gusimbura abayobozi ba ADEPR bafunzwe

Please enter banners and links.

Nkuko twabagejejeho amakuru ko bamwe mu bayobozi bo mu itorero rya ADEPR ubu bafungiwe kuri polisi ubu rero hatangiye gukorwa utunama twa rwihishwa tugamije gushaka abazasimbura abo bayobozi bafunzwe.

Ibi n’ibimwe birimo kuvugwa no gukorwa muri iyi minsi nyuma yaho bamwe mu bayobozi muri ADEPR bafungiwe bikaba byamenyekanye uyu munsi Kuwa 4 Gicurasi 2017 ndetse zimwe mu nama zikaba zakorewe I Kimironko izindi Nyamirambo ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakirisitu bo muri ADEPR utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko hari abantu bakunda ubuyobozi bumvise ko bamwe mu bayobozi muri ADEPR bafunzwe bagatangira gukora utunama twa rwihishwa bagamije gushaka uko basimbura abafunzwe.

Yakomeje avuga ko n’ubundi abo bayobozi batarafungwa hari abantu bakomeye muri ADEPR bahoraga barwanya ubuyobozi kugirango babone uko nabo binjira mu buyobozi bwa ADEPR kuko buryoha.

Undi nawe waganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi nawe wasabye ko amazina ye adatangazwa yagize ati “yewe hari abibeshyaga bazi ko kujya mu buyobozi bwa ADEPR ari umunyenga ariko ubu ubwo bafunze ba Christine abantu babonye ko bitoroshye ababirwaniraga ubu bagiye kugabanuka kuko bari benshi cyane ariko ubu byakomeye”.

Abantu barimo kwibaza abazayobora ADEPR igasubira ku murongo aho bazava kuko hari ibice byinshi byarwanyaga abayobozi bariho n’abamaze gufungwa ,hari Nzahura torero ,hari Abapasiteri bayobowe na Uwabimfura Modeste hakaba n’abandi bayivuyemo ariko bakorera mu kwaha kw’abandi nabo bashaka gusubiramo.

Abazi amakuru muri ADEPR baravuga ko ubu aribwo bishyushye cyane kuko hari abantu benshi bumvise amakuru yifungwa rya bamwe mu bayobozi ba ADEPR bakayishimira bityo bagatangira gushakisha uburyo batereta kugirango binjire mu buyobozi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko kuva ejo amakuru y’ifungwa ry’abo bayobozi yamenyekana hamaze gukorwa inama zigera muri eshanu kandi ahantu hatandukanye kandi abantu batandukanye bigaragara ko hari benshi bashaka ubuyobozi muri ADEPR.

Ikinyamakuru Umusingi kiracyabakurikirirana ayo makuru y’inama zirimo kuba tukazayabagezaho yose ni tumara gutohoza abo bantu bose bashaka kwinjira muri nyobozi ya ADEPR .

Ndayambaje F

2,676 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.