Breaking News:Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije muri ADEPR nawe mu gihome
— May 5, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru azindutse acicikana muri iki gitondo cyo Kuwa 5 Gicurasi 2017 navuga ko umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi n’inzego za polisi aho akurikiranyweho ibijyanye no gukoresha nabi umutungo waryo.
Bishop Rwagasana yatawe muri yombi nyuma y’umunsi hafashwe n’abandi bayobozi batatu babarizwa muri ADEPR n’abo bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo w’iri torero.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, yemeje iby’ifungwa rya Bishop Tom Rwagasana ati “Turemeza ko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi, mu gihe hakomeje iperereza mu ikoreshwa nabi ry’umutungo muri ADEPR.”
Amakuru avuga ko Bishop Tom Rwagasana ku munsi w’ejo yiriwe ku biro by’ubugenzacyaha, CID, aho yahatwaga ibibazo. Bivugwa kandi ko kuri ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro.
Hari andi makuru kandi avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Sebagabo Bernard nawe ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Andi makuru nanone avuga ko hari n’aandi barezwe ko banyereje umutungo w’Itorero cyera ko nabo bashobora gukurikiranwa bamwe bakaba bararezwe n’itsinda ry’Abapasiteri bayobowe na Uwabimfura Modeste kuko yakomeje kubitangaza mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’inzego z’umutekano akaba yaraziregeye abo bantu.
Bamwe mu bakirisitu bo muri Nzahura batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko bakomeje amasengesho kugirango Itorero rizabone abayobozi beza bazateza imbere Itorero ADEPR kuko ntago bahora mu bibazo ibihe byose.
Abafunzwe bajya kujyaho nabwo habaye ibibazo byinshi bakuraho uwahoze ayobora iryo Torero Usabwimana Samuel ubu uvugwa ko yahunze igihihugu yibera mu gihugu cy’Ububiligi.
2,972 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply