Umurambo w’umugore wasanzwe mu gihuru
— April 17, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi tariki ya 17 Mata2017 umugore witwa Mukamana Jeannette uri mu kigero cy’imyaka 40 yasanzwe mu gihuru yapfuye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uwo murambo wabonywe n’abaturage.
SP Emmanuel Hitayezu yagize ati “Mu masaha ya saa moya, nibwo abaturage bahamagaye kuri Polisi batanga amakuru ko hari umurambo babonye mu gihuru hafi y’inzira. Polisi rero yagezeyo koko isanga uwo murambo uhari, ari naho wahise ujyanwa kwa muganga mu rwego rw’ipereza.”
Yongeye ati “Hari agakingirizo kahabonetse ndetse hari n’amacupa, bigaragara ko mbere y’uko yicwa, baba babanje bagasangira. Gusa kuba hari agakingirizo ntitwahita tuvuga ko yabanje gukoreshwa imibonano mpuzabitsina. Ibyo biri mu byo turi gukoraho ipereza.”
- Hitayezu akomeza avuga ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ikintu yaba yicishijwe uretse agakomere gato katashingirwaho, gusa ngo amakuru yose ajyanye n’icyo yaba yazize azatangwa nyuma y’ipereza.
Abagore baribasiwe muri iki gihe kuko no mu minsi ishize hishe undi .
2,708 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply