umu amakuru- Abarihiwe na FARG bafite akazi bagiye kujya bishyura ayo barihiwe | Umusingi

FARGAbarihiwe na FARG bafite akazi bagiye kujya bishyura ayo barihiwe

Please enter banners and links.

FARG

Ikinyamakuru Umusingi nkuko mubimenyereye kibagezaho amakuru acukumbuye ,ubu cyamaze gutohoza amakuru avuga ko abantu bose barihiwe na FARG bafite akazi bagiye kujya bishyura amafaranga barihiwe biga.

Umwe mu bakozi bakora muri FARG  utarashatse ko amazina ye atangazwa ,kuwa 16 Mata 2017 yaganiriraga abantu b’inshuti ze ko hatanzwe igitekerezo (proposal)ko abantu bose barihiwe na FARG bagiye kujya bishyuzwa ayo barihiwe biga haba mu mashuri y’isumbuye cyangwa kaminuza.

Yakomeje agira ati “nkuko REB yishyuza abo yarihiye n’abandi ni uko byivuzwa n’ubwo umushinga utaremezwa ariko igitekerezo cyamaze gutangwa hasigaye kwemeza”.

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ayo makuru cyashatse kubaza umuyobozi wa FARG Ruberangeyo Theophile niba ayo makuru ari ukuri n’ubwo umukozi wayatangaje yemeza ko ari yo ariko ntibyadukundiye ko tuvugana nawe.

Umwe mu barihiwe na FARG ariko wadusabye amazina ye kuyagira ibanga we yagize ati “ni biga uwo mushinga neza bagasanga bikwiye nta kibazo kuko no kuba twarabashije kwiga tukarangiza tukaba dufite akazi dukora njye ndumva ntakibazo kirimo”.

Yakomeje avuga ko byose bijyanye no kubaka igihugu kandi byose birashoboka kuko kwiga nibyo byari bigoye kandi barabidukoreye ubwo rero twakwishyura buhoro buhoro n’iyo byamara imyaka ingahe badukataho make make kugeza igihe turangije kwishyura.

Hari abandi nabo bigiraga ku byemezo bya FARG kandi bafite ababyeyi bose ndetse abandi baraturutse hanze ariko bagatereta inshuti zabo bakinjizwa ku rutonde rw’abarihirirwa nayo mu buryo bwo kubeshya bakaba bafite impungenge ko bashobora kuzatahurwa.

Hari uwavuze ati “uko imyaka igenda ishira hagenda hatahurwa byinshi byakorwaga bitemewe ku buryo na FARG ishobora kuzatahura abayibeshye bityo bagahanwa cyangwa se bakishyuzwa ayo barihiwe”.

2,733 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.