Icyumweru cyo kwibuka 24 batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda
— April 14, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri polisi y’Igihugu aravuga ko umutekano wari wifashe neza mu gihugu hose muri rusange mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku nshuro ya 23 nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.
Mu kiganiro yatanze, ACP Badege yavuze ko umutekano wari wifashe neza mu cyumweru cyo kwibuka kandi cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru mu bikorwa byo kwibuka.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda atangaza ko ingero z’ingengabitekerezo ya jenoside zigaragara mu gihe cyo kwibuka mu gihugu zigenda zigabanuka buri mwaka aho yagize ati:” Ni ikimenyetso ko hari icyizere ko bizageraho bicike.”
Yongeyeho ati:” Kuva uku kwezi kwatangira, habayeho ingero 24 z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo; zikaba zaragabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka ushize.”
Agiye mu mibare, ACP Badege yavuze ko muri izi ngero 24 zabayeho, inyinshi ni iz’abantu bakuru cyane cyane ab’igitsina gabo.
Yagize ati:” Ibyinshi muri ibi byaha ni imvugo zibwirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na bike mu bikorwa bibakorerwa.”
Hagati aho , ACP Badege yanavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranyweho kwica inka y’uwacitse ku icumu mu karere ka Kicukiro.
Urundi rugero yatanze ni urw’umukecuru w’imyaka 80 wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, watwikiwe inzu muri Rubavu, bikaba byarakozwe n’abagabo batatu bari bavuye mu bikorwa byo kwibuka bitarangiye, ubu nabo bakaba barafashwe.
Aha yagize ati:” Abaturage nibo bajimije iriya nzu bahita banafata bariya bagabo bari bakihishe hafi aho mu rutoki.”
Yashoje asaba ubufatanye n’abaturage mu gutanga amakuru no kuba maso mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
2,800 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply