Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda biyemeje kurwanya n’izindi ndwara
— April 13, 2017
Please enter banners and links.

Ejo kuwa 12 Mata 2017 Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda barwanya SIDA(ABASIRWA) bakoze inama rusange mu rwego rwo kureba ibyagezweho no kureba uburyo bakwagura imikorere bakarwanya n’izindi ndwara nka Malariya ,igituntu n’izindi ndwara zitandukanye.
Muri iyo nama yebereye muri Serena Motel biyemeje ko bagiye kujya batangaza inkuru no kuzindi ndwara mu gihe ubundi bibandaga cyane kuri SIDA gusa.
Perezida wa ABASIRWA Ndamage Frank yabwiye abanyamuryango ko ubu ibihe bikomeye kubona amafaranga y’abaterankunga bitoroshye kubera iyo mpamvu nk’abanyamakuru batareka gukora kubera ko habuze amafaraga ahubwo hakwiye gufatwa izindi ngamba aribyo byatumye hahamagazwa inama rusange.
Ndamage Frank yagize ati “dushake izindi ngamba uburyo twahangana n’ibihe bikomeye dushake amafaranga no mu bandi baterankunga ku zindi ndwara ariko dukomeze intego yacu”.
Umunyamabanga nshngwa bikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati nawe yabwiye abanyamuryango ko amafaranga y’umuterankunga yagabanutse cyane ndetse amashyirahamwe amwe n’imiryangi imwe n’imwe yarafunze ariko ABASIRWA yo ntizafunga ahubwo hashakwe ingamba nshya uburyo bakorana n’abandi baterankunga batandukanye.
Bahati yagize ati “twareba uburyo twakorana n’abandi baterankunga mu rwego rwo kwagura imikorere yacu kandi tukaba dusaba abaterankunga batandukanye mu bijyanye n’ubuzima ko batugana tugakorana kuko ABASIRWA ukoranye nayo agera ku ntego ye”.
Muri iki gihe inkuru zivuga kuri SIDA zabaye nkeya kubera kubera kubura amafaranga ndetse ubu na Malariya ikaba yariyongereye n’izindi ndwara zishamikiye kuri SIDA ariko ABASIRWA bakaba biyemeje kujya batangaza amakuru yigisha uburyo umuntu yakwirinda izondwara zose n’abamaze kwandura uburyo bakwirinda ndetse no kwigisha sosiyete ikamenya ibibi by’izo ndwara mbere.
Imiryango myinshi ndetse na Leta bagakwiriye gukorana n’amashyirahamwe y’abanyamakuru nka ABASIRWA kuko abanyamakuru ari ijwi rya rubanda kandi rigera kure.
Gatera Stanley
2,768 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply