Banki y’abaturage i Rusororo yibwe n’abantu bataramenyekana
— April 15, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa 14 Mata 2017 Banki y’abaturage ya Rusororo i Kabuga mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, yaraye itewe n’abajura baciye idirishya batwara amafaranga atazwi umubare yari mu mutamenwa.
Iyi Bank si ubwambere yibwe kuko no mu mwaka wa 2012 nabwo yaribwe nanone umubare w’amafaranga utazwi ,Icyo gihe havugwaga umucungamutungo wayo ko ariwe wateruye amafaranga menshi aburana nayo asiga umugore we bari bakimara gushakana nkuko umwe mu bakekwaga utarashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije ikinyamakuru Umusingi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko Polisi igikora iperereza ngo hamenyekane umubare w’ayo mafaranga n’abayibye bafatwe.
Yagize ati “Nibyo mu gitondo cy’uyu munsi nibwo hamenyekanye ko Banki y’abaturage ishami rya Rusororo hibwe n’abantu bataramenyekana. Tukimara kubimenya polisi yatangiye iperereza ntitwari twabasha kumenya ababikoze ariko turimo kubikurikirana.”
Asobanura ko abajura baciye idirishya ry’inyuma kuri banki bakinjiramo bakajya no ku mutamenwa nawo bakawumena bakabasha gutwara amafaranga yari muri Banki atarabasha kumenyekana ingano yayo.
Yagize ati “Ntabwo turamenya umubare w’ayo batwaye, nibyo turimo gukurikirana kugirango tumenye umubare w’amafaranga yibwe.”
Ku ruhande rw’abari bayirinze, SP Hitayezu, avuga ko batangaje ko bari barindiye imbere ku muryango kandi abajura banyuze mu muryango w’inyuma.
Bamwe bavuga ko ubujura buterwa n’ubukene buhari mu baturage aho usanga abantu baganira ngo muri iyi minsi hari ubukene bukabije ariko ibi ntibiri mu Rwanda gusa kuko na Uganda ,Kenya na Tanzania nahandi hatandukanye ubu hari ikibazo cy’ubukene.
2,813 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply