umu amakuru- Uwamahoro washinjwaga kugambirira kugirira nabi ubutegetsi yageze mu Bwongereza ashima Imana | Umusingi

_95617040_f3e85308-daf8-4765-a5fd-72a9077e256b-bdc0fUwamahoro washinjwaga kugambirira kugirira nabi ubutegetsi yageze mu Bwongereza ashima Imana

Please enter banners and links.

_95617040_f3e85308-daf8-4765-a5fd-72a9077e256b-bdc0f

Nyuma y’aho Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutegetse ko Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza afungurwa by’agateganyo ubu yageze  mu Bwongereza aho afite umuryango ashima Imana.

Ubushinjacyaha bwaregaga uyu mugore kumena ibanga rya leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.

_95617040_f3e85308-daf8-4765-a5fd-72a9077e256b-bdc0f

Nk’uko tubikesha BBC, Uwamahoro Viollette yamaze gusanga umuryango we mu Bwongereza aho atuye.

Mu kwezi gushize, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Uwamahoro, rugaragaza ko ibyo Shumbusho amushinja bidahagije, byongeye akaba yaragendaga ahindura imvugo mu gusobanura ibiganiro bashinjwa gukoreramo ibyaha kuri WhatsApp.

Uru rukiko rwafashe icyemezo ko umupolisi Shumbusho wemeraga ibyaha afungwa by’agateganyo naho Uwamahoro agakurikiranwa adafunze kubera yari atwite.

Uwamahoro Violette w’imyaka 39 ni umubyeyi w’abana babiri akaba yarashakanye na Rukundo Faustin, bose b’Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza kuva mu 2014; batuye mu mujyi wa Leeds mu Bwongereza.

Abantu batandukanye bamunenze kuza mu gihugu adakunda ndetse bamwe bakaba baravuze ko bamubonye mu bateraga amagi Perezida yasuye Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

 

 

2,694 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.