umu amakuru- Imico abana bakwiye kwigishwa bari ku mashuri ikazabagirira ingaruka nziza ku buzima bwabo | Umusingi

object-play-classroom-blogImico abana bakwiye kwigishwa bari ku mashuri ikazabagirira ingaruka nziza ku buzima bwabo

Please enter banners and links.

object-play-classroom-blog

Muri iyi minsi usanga ababyeyi baribagiwe inshingano z’abana ko bagomba kubitaho bakabigisha umuco n’uburyo abana baba bakwiye kwifata bari mu rugo cyangwa igihe hari abashyitsi baje muri urwo rugo.

Akenshi muri iyi minsi usanga abana bato iyo ababyeyi batashye usanga abana bafata Telephone zabo bagatangira kuzikinisha rimwe na rimwe bakanohereza ubutumwa bugufi muri Polisi ibintu budakwiye ababyeyi kuba baha abana bato izo Telephone.

Mu minsi ishize Polisi yavuze ko izo Telephone izajya ifungwa bagasaba imbabazi igasubizwaho.Ku rundi ruhande no ku mashuri abana baba bakwiye kwigishwa ko abana mu rugo bitwara.

Baba bakwiye kwigishwa ko bagomba gukora akazi mu rugo bakavoma amazi ku bana baba mu cyaro ,bagatashya inkwi ,kuragira inka ,abana babakobwa bakabigisha gukubura imbuga no gukoropa no gusasa uburiri ndetse bakabigisha no kugira isuku no kubaha abantu.

Kubera ababyeyi basigaye akazi karabatwaye dore ko baba bashakisha ubuzima bw’abana babo kugirango bige mu mashuri meza usanga abana bakura bafite ingeso nk’isabakozi babarera kandi abarimu ku mashuri bakagiye bafata umwanya munini bakigisha abana umuco kuko umuco niwo uha umwana umurongo uzamufasha kubaho neza cyangwa nabi mu buzima bwe.

Itangazamakuru naryo rikongera ku nyigisho za mwarimu kuko rifite inshingano zo kwigisha bityo hakaba ibiganiro byigisha abana uko bagomba kwitwara mu rugo cyangwa n’ahandi hose bityo umwana yabona ibyo biganiro bitambuka abana bagenzi bigishwa nawe akabyigira.

Abana b’iki gihe urabatuma bakagusuzugura kubera kubura uburere cyangwa abandi ugasanga baravuga amagambo mabi baba bumvanye abakozi mu rugo ibyo byose abarimu n’itangazamakuru nibyo umwana aba akwiye kwitaho cyane babaha izo nyigisho zibaha uburere bwiza bagakura bafite gahunda nziza.

Hari abana usanga iyo abashyitsi baje mu rugo bakabuza abashyitsi amahoro umwana agatangira kumwaka Telephone cyangwa atangiye kumusaba amafaranga ngo ajye kugura amandazi cyangwa biswi cyangwa bombo n’ibindi kandi uwo ni umuco mubi ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo bakawureka.

Abandi ugasanga hari ibiganiro byiza by’abantu bakuru bakabaye bareba ariko ugasanga abana bararwanira guhindura buri kanya bareba za katuni kandi abana bakwiye kwigishwa ko mu gihe haje abashyitsi bakwiye kubabisa ,bakamenya no gusuhuza abashyitsi kuko hari abatazi ko gusuhuza abashyitsi ari umuco mwiza ariko abandi bana babona abashyitsi baje ntibabasuhuze bakabareba gusa ibyo bikaba ari umuco mubi.

N’ibyinshi abana bakwiye kwigishwa bibafasha mu buzima bwabo ariko usanga ari bike bigishwa no ku mashuri usanga babigisha cyane amasomo asanzwe yo kumenya gusoma no kwandika ariko umuco niwo uba ukwiye kwitabwaho mbere y’ibindi byose mu itangiriro ry’umwana kugirango bimuhe umusingi w’ubuzima bwe buzamufasha akuze.

Janet K

2,191 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.