umu amakuru- Menya ukuri ku byanditswe ku mucuruzi Janvier Birahagwa | Umusingi

6-2Menya ukuri ku byanditswe ku mucuruzi Janvier Birahagwa

Please enter banners and links.

6-2

Umucuruzi Janvier Birahagwa uherutse kwandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma bikagaragara ko ibyo binyamakuru byamuharabikaga yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ukuri kwabyo .

 Janvier Birahagwa  Kuwa 21 Werurwe 2017 yatangarije  Ikinyamakuru Umusingi ko abantu bakwiye kumenya ko ibyamwanditsweho bidafite ishingiro ahubwo ari umunyamakuru washatse kumuharabika no kumuteranya.

 Abajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi icyo abivugaho ku byamwanditsweho yagize ati “hari abanyamakuru nkeka ko bafite ababakoresha cyangwa bicara bakihimbira inkuru zo gusebya abantu ariko ikiza ni uko dufite igihugu gifite inzego zikora neza bazamenya ikibyihishe inyuma n’ubwo yanditse asaba imbabazi ”.

 Urwego rw’abanyamakuru nabo barabyumvise ko nahohotewe ndetse nasabye umwanzuro w’ibyo umunyamakuru yavuze kuko byarantangaje numvise avugamo abayobozi bakuru b’igihugu bashinzwe umutekano n’umva birantangaje uburyo umunyamakuru abeshyera abantu ibintu nka biriya.

 Umucuruzi Janvier Birahagwa yashinjwaga gukorana na Nzahura torero irwanya ubuyobozi bwa ADEPR ariko mu bucukumbuzi Ikinyamakuru Umusingi twakoze twasanze ntaho ahuriye na Nzahura torero.

 Aha yakomeje abwira Ikinyamakuru Umusingi  ati Njye nsengera muri ADEPR nta kibazo mfite mu Itorero niyo Nzahura torero bavuga simbazi mbyumva gutyo mu binyamakuru.

Mu kinyamakuru Rushyashya,net mu nkuru cyanditse nyuma yo kwitaba urwego rw’abanyamakuru cyanditse kigira kiti nyuma y’icukumbura ry’ikinyamakuru Rushyashya.net twasanze Janvier Birahagwa ntaho ahuriye niyo Komisiyo nzahura torero ndetse n’ibindi bikorwa biteza umutekano muke bituruka mu bayoboke bamwe ba ADEPR, cyane ko atakiri no mubuyobozi bukuru bwa ADEPR.

Nkuko kandi nawe ubwe yabigaragarije Rushyashya.net kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2017, imbere y’abahagarariye urwego rw’abanyamakuru bigenzura [ RMC ] Ibisobanuro yatanze imbere y’ubuyobozi bwa RMC na Rushyashya.net, byanyuze impande zombi, hanzuwe ko ikinyamakuru Rushyashya.net gisaba imbabazi Jamvier Birahagwa, kuko ntabimenyetso kigaragaza kubya mwanditsweho.

Murwego rero rwo kubahiriza Amahame n’amabwiriza agenga umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda dusabye imbabazi Janvier Birahagwa kubyamanditsweho adahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho.

Umucuruzi Janvier Birahagwa

Ubuyobozi bwa Rushyashya.net, Tumwiseguyeho we n’umuryango we.

Aya n’amwe mu magambo twifashishije Ikinyamakuru Rushyashya.net cyanditse kuri uyu mugabo basaba imbabazi ko bamuharabitse bityo rero akaba azira ubusa ndetse asaba abantu kumenya ukuri kuko Ikinyamakuru Umusingi yizera ko cyo kivugisha ukuri ndetse ari nayo mpamvu yashatse ko kimutangariza inkuru abantu besnhi bagisoma bakamenya ukuri.

Janvier akomeza atangariza Ikinyamakuru Umusingi ko umunyamakuru yasabye imbabazi ariko akaba asanga atari byiza kwandika umuntu ku nkuru zisebanya ntumuhe ijambo ngo wumve icyo abivugaho kuko nkubu umunyamakuru gusaba imbabazi yamaze kunyandikaho ibintu ntazi n’ibintu bibi bikwiye guhanirwa.

Umunyamakuru urebye hari ibindi yari agamije kubera ko ntiyabajije n’ubuyobozi bwa ADEPR kugirango bwemeze ko mfitanye nabo ikibazo ariko ntiyababajije uretse ko nta kibazo mfitanye n’ubuyobozi bwa ADEPR kandi tumeranye neza ,turasengana ntakibazo ababisomye n’ababyumvise bose bamenye ko ari ibihuha bidafite aho bishingiye ari ugushaka guteranya abantu gusa.

Gatera Stanley

 

4,562 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.