umu amakuru- Gitifu wa Muhima ari mu maboko ya polisi akekwaho ruswa | Umusingi

muhimaa-033bfGitifu wa Muhima ari mu maboko ya polisi akekwaho ruswa

Please enter banners and links.

muhimaa-033bf

Ejo Kuwa 22 Werurwe 2017 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, John Ruzima, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano aho akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa.

Ruzima yafashwe ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabitangarije itangazamakuru.

“Nibyo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwaka indonke. Kuri ubu ari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.

muhimaa-033bf

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, John Ruzima

Ku bijyanye n’umuntu yakaga ruswa ndetse n’umubare w’amafaranga yamusabaga SP Hitayezu yatangaje ko amakuru yabyo agikusanywa, byose bizashyirwa hanze iperereza rirangiye.

d3f342a3-3120-475c-b813-bb55f60a8315

Ibumoso ni Col.Twahirwa Dodo na Ruzima John

Ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “ Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatse.”

Ruzima yakozeho mu kigo kimwe tutavuze amazina yacyo cy’itumanaho mu Rwanda amakuru akaba avuga ko naho yavuyeyo imyitwarire ye atari myiza.

Hari abantu batangiye kuvuga ko Ruzima ashobora kuba afite icyo apfana na Col.Twahirwa Dodo .

 

2,790 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.