Umwongerezakazi Uwamahoro washinjwaga kugirira nabi ubutegetsi yarekuwe
— March 27, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 27 Werurwe 2017 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kurekura Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ngo aburane ari hanze, ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.
Uru rukiko rwananzuye ko umupolisi Shumbusho Jean Pierre bareganwa we ushinjwa kumena ibanga rya leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, we afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko Shumbusho usanzwe ari umupolisi muri Interforce, hamwe na Uwamahoro mubyara we, ibyaha babikoze guhera mu 2015, Shumbusho ari mu Rwanda naho Uwamahoro ari mu Bwongereza. Ibyaha bashinjwa bigashingira mu byo baganiriraga kuri WhatsApp.

Uwamahoro Viollette
Bunavuga ko Uwamahoro yasabye Shumbusho kujya muri RNC, amushishikariza gutoroka igihugu akajya muri Uganda aho azasanga abandi basore bagakora imyitozo ngo bazatere ubutegetsi bw’u Rwanda.
Urukiko rwavuze ko Shumbusho yemeye icyaha akanashinja Uwamahoro, mu gihe uyu we yahakanye ibyaha byose aregwa akavuga ko ari ibinyoma, ndetse nta bindi biganiro bagiranaga uretse iby’umuntu na bene wabo.
Mu iburanisha riheruka kandi Me Mukamusoni umwunganira yavuze ko Uwamahoro atari umusirikare cyangwa umupolisi cyangwa umunyapolitiki ku buryo nta mabanga ya leta yamena.
Me Gakuba wunganira Shumbusho we yashimangiye ko umukiriya we yasobanuye yemera ibyaha byo kuba yaravuganaga na Uwamahoro gusa nka mwenewabo.
Ubushinjacyaha bwasobanuraga ko impamvu zikomeye bashingiraho bashinja Uwamahoro harimo imvugo za Shumbusho, ko bavuganaga, Uwamahoro akamwizeza kumurihira amashuri ariko akava ku kazi ka “Leta y’Abatutsi.”
Ikindi ngo ni uko Uwamahoro yari yaramubwiye ko azamubwira abasore azajya agezaho ibikorwa bya ‘Operations’ zabo muri polisi.
Urukiko rwanzuye ko Shumbusho yagiye ashinja Uwamahoro ahindagura imvugo, ku rwego rumwe akamushinja ibyaha urundi akavuga ko baganiraga nk’abantu bafitanye isano.
Rwanavuze ko ibintu bikomeye byagezweho mu iperereza aribyo bishobora gutuma uregwa afungwa by’agateganyo, kandi ngo ubuhamya butangwa na Shumbusho ntibuhagije.
Kuba Shumbusho yaremeye ko yamenye ibanga rya leta kuko yabwiraga Uwamahoro Operation agiyemo, urukiko rwavuze ko rusanga ari impamvu zikomeye, kandi uregwa akaba yarabyemeye nta gahato.
Urukiko rwemeje ko kuba ashinjwa ibyaha by’ubugome bikekwa ko yacika atinya uburemere bwabyo, kandi kuba yaragiye ahinduranya imvugo ashobora kubangamira iperereza ry’Ubushinjacyaha.
Nyuma yisomwa ryubanza hari n’abavugaga ko Uwamahiroarekuwe kubera inyungu za politike kuko we yarekuwe undi bakoranye icyaha agakomeza gufungwa.
2,704 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply