Uwarashe Kaweesi yafashwe ajya mu mashyamba ya Congo
— March 23, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda uyu munsi Kuwa 23 Werurwe 2017 aravuga ko Polisi y’icyo gihugu yafashe umugabo ucyekwaho kurasa Kaweesi akamwica n’uwamurinda n’umushoferi akaba yafashwe yambuka ajya mu mashyamba ya Congo.
Nkuko Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kiravuga ko ubu hamaze gufatwa abantu 6 harimo n’umupolisi.
Kuwa kabiri ubwo AIGP Kaweesi yashyingurwaga abasirikare ba Flying Squad bafashe umugore n’abandi bantu bivugwa ko bari boherejwe n’abishe Kaweesi kugirango baze kumva ibihavugirwa.

Umwe mu bagore bafashwe ubwo Kaweesi yashyingurwaga

Nyakwigendera Kaweesi wishwe arashwe n’abantu bataramenyekana
Amakuru akaba avuga ko abagizi ba nabi bishe Felex Kaweesi ari itsinda ry’abantu benshi cyane ndetse harimo abagore n’abakobwa ariko Gen.Kale Kayihura akaba yavuze ko bazatuza ari uko bafashe abishe Kaweesi bose bakabiryozwa.
Abantu bari baje gushyingura bibaje uburyo abapolisi bari bambaye imyenda isazwe bazaga bagatoranya umuntu mu bandi bakamufata bakamujyana.
Umwe mu ba Polisi wafashwe witwa PC Yudas Tadeo bamufashe ari kumwe n’abandi bantu barimo kuyora amaraso aho Afande Kaweesi yarasiwe I Kulambiro.Uyu nawe akaba agiye kubazwa aho amaraso yayatwaraga .
Muhungu John Kampala
2,494 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply