Perezida wa FERWAFA De Gaulle bamwe mu bahoze bakinira ikipe y’igihugu Amavubi bamubwiye kujya korora amafi kuko aribyo yize muri Congo
— March 23, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru aho abanyamakuru bagombaga kwerekwa umutoza w’ikipe y’igihugu mushya, nyuma y’iki kiganiro Degaule atangariza kimwe mu binyamakuru cyandikira hano mu Rwanda ko 2004 u Rwanda rutagiye muri CAN ahubwo ko hagiyeyo abanyamahanga, aya magambo yababaje cyane Karekezi na Mbonabucya.
Nyuma yo kubabazwa n’aya magambo Olivier Karekezi ku rubuga rwe rwa facebook yabwiye Degaulle uyobora FERWAFA mu mvugo ikarishye amwibutsa ko mubo yise abanyamahanga hari abamurusha ikinyarwanda, aha Karekezi yibukije Degaule ko ibi bishobora kuba biterwa no kuba ayobora FERWAFA nyamara yarize korora amafi muri Congo.
Olivier Karekezi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:
Nyakubahwa president wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho kuva intambara yarangira?ese ushingira he uvuga y’uko igihugu cyabonye itike yerekeza mu gikombe cya Africa binyuze mu banyamahanga? niba ari ukujya mu kintu kigutunguye, ni byo bituma kwiyumvisha ibyo ugenda uvuga inzira zose bigenda bitungura umuntu wese usobanukiwe n’umupira. Hanyuma 2015 badutera mpaga…bayiduteye kubera nde se? hahahahahahah Nimba ari uko wize ibyo korora amafi muri Congo ngirango ni nayo mpamvu ugera mu mupira bikagucanga, ibihugu byose byitabaza abahanga mu mupira b’abanyamahanga nuko ari abasazi se?ese abakinaga 2004 uvuga ko ari abanyamahanga ubu urusha ikinyarwanda Katawuti Ndikumana?Njyewe reka nkugire inama?Wakomeza utakomeza kuyobora Ferwafa nuko nasaba ko uzanagusimbura azaza akomereza ku byiza waba waragezeho?Apana kuza uvuga ibidafitiye akamaro igihugu cyacu.thanks
Olivier Karekezi yabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu AMAVUBI, umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cya Afurika 2004
Aya magambo yuzuye uburakari Olivier Karekezi yayandikiye Degaulle nyuma yo kubona ko Degaule avuze ko igikombe cya Afurika 2004 abatsindiye itike yo kukijyamo bahagarariye u Rwanda ari abanyamahanga ko u Rwanda rugomba gukora cyane ngo rubone itike bwa mbere.


Mbonabucya Desire
Nyuma ya Karekezi undi nawe wakiniye ikipe y’igihugu ndetse akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mbonabucya Desire nawe yahise yandikira Degaule amagambo akarishye arimo uburakare ndetse amucyurira gushyiraho umutoza mu ibanga aho babanje kujya guhurira muri Africa y’Epfo.

Gatete Jimmy

Katawuti iburyo
Mwiriwe mwese nshuti zanjye bakunzi ba Sport mwese
Ndabasuhuje cyane,mukomere
Impamvu itumye nandika uyu munsi nuko nshaka gusubiza Président wa Fédération y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA
ku magambo yatangaje
Ngo U Rwanda ntirwagire muri CAN ngo hagiyeyo abanyamahanga!!!! Ngo ku bwe arashaka ko rujyayo bwa mbere binyuze ku mutoza Antoine Hey!!
Nyakubahwa président nagira ngo nk’uwabaye Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.
Nyakubahwa président nagira ngo mbanze nkwibutse amateka.
U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri 50 rutarakandagira muri CAN, ariko kubera ingufu abantu bashyizemo ku Isonga harimo Nyakubahwa président wa République HE Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose badusabye twebwe nk’abakinnyi gukora iyo bwabaga tukerekana ko dushoboye ko twagera muri CAN baturemamo ikizere,baduha ibyangombwa byose bikenerwa natwe dushyiraho akacu nk’abakinnyi tubigeraho
Igihugu cyose kirishima kuva ku muto kugera ku mukecuru n’umusaza.Ndetse n’akarusho ku babyibuka Bari i Kampala, Nyakubahwa président wa République yadutumiye Indege spécial kugira ngo dutahe iryo joro kubera ibibazo by’umutekano byari bihari, ndetse Nyakubahwa président wa République na Gouvernement yose twaraye tubyina intsinzi muri Stade Amahoro kugeza mu Rukerera!
None Nyakubahwa De Gaulle uyu munsi utaramara n’imyaka itanu umenyekanye mu mupira, nabwo mu bintu bidasobanutse!!!urashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose??
Nyakubahwa président De Gaulle nagira ngaruke kuri ibyo uvuga ngo ikipe y’icyo gihe yari abanyamahanga gusa!!Ubihera he wambura umuntu ubwenegihugu yahawe na leta nkande?? nagira ngo nkwibutse ko U Rwanda ari igihugu kigenga kandi gishobora guha ubwenegihugu uwo gishatse wese.
Ikindi ndagira ngo nkwibutse ko muri football moderne nta bunyamahanga bubaho niba uri président w’ishyirahamwe ry’umupira wagombye kuba ubizi!!!
Noneho nagira ngo ngaruke kuri abo wita abanyamahanga, n’abakinnyi 7 muri 22 bagiye muri CAN kandi nabo bahawe ubwenegihugu
Ubwo se abanyamahanga bari hehe???
Nyakubahwa De Gaulle iyo ubivuga wagira ngo ntunajya ureba ibindi bihugu ngo urebe abakinnyi biba bifite!!
None uzateza umupira ute imbere utazi gukopera ibyo abandi bakora byiza bitanga umusaruro??
Nyakubahwa De Gaulle nagira ngo ku giti cyanjye nongere nkunenge cyane!
Muri Congo Brazzaville wafashe icyemezo cyo gukinisha Daddy Birori kandi umutoza na Team manager bakubwiye ko ari i kibazo!! Wowe ubwawe utanga itegeko ry’uko akina ko ibindi bibazo uzabyirengera!! nyuma biza kurangira dutewe mpaga Igihugu cyose kirababara biguturutseho! kuki nk’umugabo utabyirengeye???
Ikindi kubyirengera wasanze ari ukwihimura ku bari barahawe ubwenegihugu byemewe n’amategeko kandi amakosa ari ayawe?!!!
Ibyo rero byo guhuzagurika nyakubahwa nibyo bituma umupira udatera imbere!!!
Reka ngaruke ku mutoza.
Umutoza Antoine Hey mwamutoranyije mumaze kugirana amasezerano mbere na Fédération y’umupira w’amaguru y’ubudage mu nama yabereye South Africa, kuki mwiriwe mucuragiza bariya batoza bandi munabeshya abanyarwanda???
Nyakubahwa De Gaulle twebwe abasportif byose turabibona ariko ubu birakabije kuko wageze aho utagomba kugera ushaka gupfobya amateka ya football yacu mu Rwanda!! Twe kuri twe bakinnye CAN tubibona nk’Agasuzuguro!!
Reka ndangirize aha ariko sinarangiza ntakubajije impamvu ufata umutoza ukamuha umwaka umwe ukamusaba kutujyana muri CHAN cg CAN byamunanira akagenda!!!!
Ibyo nibyo bizateza football yacu imbere?
Biratangaje cyane kuri twe abasportif bivuga ko aje gupima amahirwe!! icyo nacyo ni kimwe mu byica umupira wacu kuko umutoza azakorera ku gitutu ntashobora gutekereza kure.
Nkaba Ndangiza nsaba Ministère ya Sport ko yashishoza neza koko niba De Gaulle ariwe muntu ukenewe kuko bigaragara ko ibyo abandi bose bakoze mbere ye abisuzugura ko ntacyo bakoze kandi yibagirwa ko ku bw’abamubanjirije habayeho Amakipe yagiye muri CAN na Coupe du monde U17.
Twizere ko Ministère iza kugira icyo ikora kuri aya magambo asuzuguza cg asebya igihugu
Njye ku bwanjye nkurikije amakosa akorwa n’imivugire idahwitse nkaba namusaba kwegura.
Nkaba mbashimiye cyane bavandimwe namwe nshuti basportif nanditse byinshi muranyihanganira n’akababaro ko kumva umuntu usebya amateka meza y’ibyagezweho muri Sport yacu.
Mukomeze mugire ibihe byiza kandi Imana ikomeze ibane namwe.
(Iyi message ni iya Desire Mbonabucya).
Byakusanyijwe na Gatera Stanley
2,702 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply