Breaking News: AIGP Andrew Felix Kaweesi umuvugizi wa Polisi ya Uganda yarashwe n’abantu bataramenyekana
— March 17, 2017
Please enter banners and links.

Amakuru yazindutse acicikana uyu munsi Kuwa 17 Werurwe 2017 mu gihugu cya Uganda n’inkuru ibabaje y’Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Bukedde ivuga ko Kaweesi n’abarinzi be babiri n’umushoferi barasiwe mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite ikirango cya UP 4778, ubwo bari bavuye mu rugo berekeza ku kazi.



Umuyobozi wa Polisi muri Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yahise asesekara ahabereye ubu bwicanyi n’abandi bapolisi kugira ngo batangire iperereza ku waba yihishe inyuma y’ubwo bwicanyi.
Urupfu rutunguranye rw’uyu muyobozi rwatumye benshi batangira guterwa ubwoba no kuba hashobora kuba hari gututumba umwuka utari mwiza ahanini ushingiye ku mutekano muke uri muri iki gihugu.

Abandi bantu batandukanye batangiye kuvuga ko abaturage batishimiye ubutegetsi ndetse bakavuga ko ari ingaruka zo kugundira ubuyobozi kuri Perezida Museveni.Abaturage batangiye gutinya bavuga ko hashobora kuba hagiye kuba intambara .
Bamwe mu baturage batuye aho Kaweesi yarasiwe batangarije Televiziyo ya Bukedde ko yarashwe n’abantu baje kuri moto 2 bambaye amakote y’umukara n’umweru maze barasa amasasu menshi ku modoka ye bose abari bayirimo barapfa.
Bamaze kubica bakomeje kurasa amasasu menshi cyane hejuru mu kirere hafi ikirometero cyose kugirango hatagira ubitambika imbere bityo baburirwa irengero.
Igihugu cya Uganda muri iyi minsi kiravugwamo umutekano muke kuko hashize iminsi abantu batazwi bafata abantu kungufu bakabatwara bagasaba ko baboherereza amafaranga kuri mobile money ndetse abandi barabica.
Gatera Stanley
3,171 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply