Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’abakora imigati mu Rwanda barashinja Dusabimana kubahombya
— February 22, 2017
Please enter banners and links.

Nk’uko bamwe mu banyamuryango ba (RBBA)Ishyirahamwe ry’abakora imigati batangarije Ikinyamakuru Umusingi n’agahinda kenshi uburyo komite y’ishyirahamwe ryabo yagateganyo kandi ikaba yaranenzwe mu nama y’inteko rusange yabaye kuwa 08 Ukuboza 2016 aho yemeje ko iyo komite yananiwe kubera ko iterekana uko umutungo wakirwa n’uko ukoreshwa kandi n’imisanzu itangwa buri kwezi itazwi aho ijya.
Bakomeje badutangariza ko uwitwa DUSABIMANA Camille
ariwe nyirabayazana ushaka gusenya ishyirahamwe kubera inyunguze bwite nuko ngo mbere yari afite uruganda rukora imigati i Huye rukamunanira arafunga ubu akaba ari izina gusa ngo n’umwe mu banyamuryango bakora imigati kandi yarabiretse.
Ubu rero icyo agamije n’ukunaniza bamwe mu bakora imigati akoresha ibikangisho n’iterabwoba kubanyamuryango ababwira ko azabafungira bakava muri bizinesi burundu nk’uko ateza akajagari INyabugogo, Muhima, Gasanze, i Huye, ku Giporoso, i Kabuga, Mwizindiro, mu gatsata n’ahandihatandukanya ibyo akabikora kugirango arebe uwananirwa ahafate azahakorere.

DUSABIMANA Camille
Uyumugabo DUSABIMANA Camille ; wigize visi perezida w’ishyirahamwe kandi ntaruganda rw’imigati agira cyangwa se ngo abe anarukoramo ngo n’umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ndimi (Assistant Lecturer of English- MA English, CBU-USA) tutamenya ko niba ariho yigisha cyangwa se koko yize indimi, ngo ubu akaba yahimbye indi mitwe yo gushakisha amafaranga mu banyamuryango asaba umusanzu ku ngufu wayabura akaguteza ikigo gishinzwe ubuziranenge kugirango bagufungire abonereho kubona amafaranga yifuza unatange amande n’umusanzu ni cya cumi birumvikana.
Uyu mugabo DUSABIMANA Camille ufite ubugome rwihishwa, arangwa n’amacakubiri no gucamo abanyamuryango ibice, gukoresha utunama twa rwihishwa nko kurema uduce tw’abanyamuryango, guteza umwuka mubi mu bakozi b’inganda zimwe na zimwe ababwira ko agiyekuzifungira, mu gihe aba yazisuye nta na gahunda yasabye kuri banyi nganda, akaganira n’abakozi ntaruhushya ahawe akivanga mu bitamureba.
Abo banyamuryango bakomeza bavuga ko iyo komite iteza akajagari mu bakora n’abacuruza imigati abategeka ibiciro kandi buri wese afite imikorere iranga uruganda rwe, urugero ; Abakozi b’inzobere, ibikoresho bihambaye, abakora imigati bose ntibabihuje kandi bigira ingaruka k’ubudasa bw’ibiciro ku isoko.
Iyi komite kandi ngo yananiwe guca amacakubiri atezwa na DUSABIMANA Camille.Ikindi ngo amategeko ngengamikorere ntabwo avugwaho rumwe n’abanyamuryango hari nk’amande acibwa ntamenyeshwa muri PSF, Rwanda Revenue Authority, n’izindinzego .
Ibiciro, gusura inganda byakagombye gukorwa na komite yemejwe n’abanyamuryango hakaza umukoziwa PSF cyangwa se uwa chambre.
bimwe mubyo bibaza abanyamuryango ;
ngo amatora uko akorwa ntibihwitse, Inyandiko hafi ya zose zisinywa na DUSABIMANA Camille ari we uteza akavuyo kandi Perezida wa (RBBA) ahari, Ibyemezo bifatwa muri (RBBA)ntabwo bimenyeshwa PSF na chambre ndetse n’izindi nzego uko bikwiye, ahubwo birihereranwa.
Nk’uko abanyamuryango badusobanuriye bimwe mu bibazo bahura nabyo biterwa na DUSABIMANA Camille twashatse ko twavugana na DUSABIMANA Camille tumuterefona kugirango aduhe gahunda dukorane ikiganiro kubijyanye nibyo abanyamuryango bamuvugaho ,yaduhaye gahunda inshuro ebyiri ntiyaboneka ubwa gatatu tumuterefonnye atubwira ngo ntamwanya afite ngo nitwandike ibyo dushaka ubwo niyabona umwanya yazatubwira tukumva ibisobanuro bye nawe.Dusabimana yagize ati « mugende mwandike ibyo mushaka nta mwanya mfite nzaba mbasobanurira ».
Bamwe mu bakozi baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa mu kinyamakuru kuko batinya uwo mugabo Dusabimana ko yabagirira nabi cyangwa akabananiza gukora.
Abandi bibaza impamvu umuntu nk’uwo yigira uwa hatari nkaho nta mategeko ahari ku buryo abangamira agahohotera abacuruzi nta kurweho.
Undi twaganiriye nawe bwa nyuma yagize ati « turasaba ko inzego zibishinzwe zamwirukana tukamukira kuko aduhombya byinshi .
Iki gihugu tuziko nta muntu wigira uwa hatari nkaho ariwe kamara byose bityo rero turasaba ko bamwirukana tugakira ibihombo bye no kutubangamira ubucuruzi bwacu bagakorwa neza » .
Amani Ntakandi
6,250 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
4 Comments
Uyu mugabo Bwana Camille yarananiranye nubundi i Buture yahakooze amahano arimo guhungira i Kigali aho agenda abwira abantu yuko ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’indimi.
Ubwo se akora umugati????????????? Kagame ni atabare
Bwana Camille Dusabimana bigaragare ko ari umunyamanyanga pe. Abantu ko bahari, kuki umuntu wananiranye ari we wagombye gushyirwa imbere ngo ayobore? Ariko ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Uwo ni umugani w’abanyarwanda
Dusabimana ateye ubwoba wallah. Umuntu uhagarika amaraso sector y’imgati yose? Njye anyigisha icyongereza, muri UR. Ariko all examples are around ???? bread
WEIS4A9UBG http://www.yandex.ru