Uganda yagaruye abanyarwanda 2 bari barahungiyeyo kubera ibyaha bitandukanye
— February 22, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare 2017 ku mupaka wa Gatuna.
Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka 31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka, bakaba baherutse gufatirwa na Polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye , nyuma y’impapuro zo kubata muri yombi zatanzwe na Interpol Kigali bisabwe n’u Rwanda.
Ndimubanzi yari yarakatiwe burundu n’urukiko gacaca rwo mu mudugudu wa Tovu, mu murenge wa Kiyombe ho mu karere ka Gatsibo nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubunyamaswa yahakoreye, akaba yari yaratorotse gereza ya Nsinda muri Gashyantare 2012, nyuma y’imyaka itatu gusa yari amazemo.
Yakuwe ahitwa Cyenkwanzi mu karere ka Kiboga ,aho yari amaze imyaka 6 yarihinduye umupagasi.
Ndikuryayo Valence we, akaba yashakishwaga kubera icyaha cyo kwigana no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka yakoresheje mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, akaba yarafatiwe mu karere ka Mubende aho yabaga kuva yahunga.
Kuri iki gikorwa, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege yavuze ko nyuma y’itoroka ry’aba bagabo, biciye mu itumanaho rya I-24/7 , Interpol Kigali yasohoye impapuro zo kubata muri yombi, zishyikirizwa ibihugu byose bigize Interpol uko ari 190.
Yashimye igikorwa cyakozwe na Polisi ya Uganda aho yagize ati:” Birakomeza ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse na Polisi zabyo .”
Iki gikorwa kibaye habura iminsi ibiri ngo habe inama hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, ikazabera I Kigali ku italiki ya 24 Gashyantare 2017 , ikazaba igamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati yazo cyane cyane mu kurwanya ibyaha hibandwa ku byambukiranya imipaka.
Source:RNP
2,812 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply