Charly na Nina mu rugendo rwerekeza Bangui no mu Bubiligi banyuze Kampala
— January 30, 2017
Please enter banners and links.

Abahanzi Charly na Nina bagiye kunyura mu gihugu cya Uganda aho bafiteyo igitaramo gikomeye ,ni bava Kampala bazakomereza I Bangui muri Central Africa aho bazakora ikindi gitaramo gikomeye ku munsi w’abakundanye bita saint Valentin.
Avugana n’Ikinyamakuru Umusingi umuhanzi Nina yagize ati “tuzahaguruka ku italiki ya mbere Mutarama 2017 tujye Kampala mu gitaramo gikomeye ni tuva aho tuzerekeza mu gihugu cya Central Africa I Bangui naho tuhave twerekeze ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’uBubuligi ku italiki 27 hanyuma nituvayo tugaruke mu Rwanda”.


Aba bakobwa bamaze kugaragaza ko muzika yabo imaze gutera imbere cyane igeze kurwego mpuzamahanga ndetse ishimishije cyane kandi bagaragaza ko ari abahanga cyane.
Indirimbo zabo zose ziza zikunzwe cyane zirimo iyitwa Indoro yakunzwe cyane ,Agatege ,Owooma n’izindi nyishi cyane.
Aba bahanzi bakaba babifashwamo n’umugabo umaze gukora izina muri muzika mpuzamahanga yarabitangiye bamuseka witwa Muyoboke Alex wahesheje abahanzi batandukanye ibihembo.


Twashatse kuvugisha Manager w’aba bakobwa Muyoboke Alex kuri Telephone ye ntibyadukundira kugirango abwire abanyarwanda ibanga akoresha kugirango buri muhanzi abereye Manager akundwe n’ibihangano bye bibe byiza kandi bikundwe.
Ubu akaba ariwe ukorana n’abakobwa beza cyane bagezweho ku rwego mpuzamahanga ndetse n’indirimbo zabo zikaba zicurangwa ku mashene mpuzamahanga nka Trace TV n’andi menshi.
Umwe mu bakunze ba Charly na Nina witwa Iradukunda M Grace yagize ati “aba bakobwa nta kindi nabifuriza uretse gutera imbere bakagera ku rwego bo bifuza kuko baranyemeza iyo ndebye uburyo ari abahanga mu ndirimbo zabo binyereka ko bafite impano ikomeye tutabakekeraga”.
Grace yakomeje abifuriza kuzagira urugendo rwiza ndetse n’amahoro y’Imana.
Noella
2,920 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply