Ikinamico mu mashyaka yo mu Rwanda uretse Ishyaka rimwe rya Green Party mu matora ya Perezida 2017
— January 30, 2017
Please enter banners and links.

Mu Rwanda haravugwa ikinamico mu mashyaka ya Politike uretse Ishyaka rimwe ryonyine rya Green Party rizatungura benshi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe uyu mwaka wa 2017.
Ubwo Abanyarwanda benshi basabaga ko Itegeko nshinga ingingo yi 101 ihindurwa ikemerera Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza ,Amashyaka yose yo mu Rwanda amenshi yashyigikiye icyo kifuzo cy’Abanyarwanda uretse Ishyaka rya Green Party ryahakanyije icyo kifuzo.

Frank Habineza uzahagararira Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse yizeza abayoboke ko azatsinda (Photo ububiko)
Impamvu bivugwa ko ari ikinamico ni uko amwe mu mashyaka yatangiye kuvuga ko azatanga abayahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu kandi barashyigikiye ko Perezida Kagame akomeza kuyobora abantu bakaba bibaza ayo mashyaka azaba atanga umukandida w’iki?kugirango atsinde Kagame se?.
Amashyaka nka PSD arateganya gushaka uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu nandi nka za PL nandi menshi ariko abantu ntibigeze bumva ayo mashyaka ahakanya ko ingingo yi 101 ihinduka none bakaba bashaka gutanga umukandida aribyo abantu bise baringa cyangwa ikinamico.

Ibumoso umukombozi wirukanywe ari kumwe na Minisitiri Vencent Biruta
Abantu benshi bakomeje gushimira Green Party igerageza kuko yo ivuga ko ishaka intebe yo kuba Perezida ndetse bakavuga ko biteguye kuyobora igihugu uko byagenda kose.
Ubwo bahakanyaga ikifuzo cyo guhindura itegeko nshinga Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yavuze ko Green Party ari uburenganzira bwabo kuvuga uko babyumva iryo jambo rikaba ryabahaye imbaraga zo gukomeza gahunda yo gushaka kuyobora igihugu.
Ubu Dr.Frank Habineza akaba aherutse kwemezwa n’Ishyaka rya Green Party kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba muri uyu mwaka wa 2017.
Frank Habineza akimara gutorwa n’Ishyaka rye yagize ati “hari ibintu byinshi twagiye dusaba Leta ko bihinduka birimo ubusumbane muri Mituelle de santé n’ibindi byinshi ndetse hari ibyo tuzakora ni dutorwa kuyobora igihugu birimo gushakira itangazamakuru abaterankunga ibitangazamakuru byigenga bigakomera kandi bigatangaza inkuru mu bwisanzure ,kugabanya imisoro n’ibindi byinshi”.
Nta muyobozi w’Ishyaka n’umwe mu mashyaka yose yo mu Rwanda uratinyuka kuvuga ibyo azakora no kunenga zimwe muri gahunda za Leta nkuko Frank Habineza abivuga ,ubwose bazaba biyamamaza gukora iki mu gihe badashobora kunenga ibyo abaturage baba batishimiye.
Kunenga ntago ari icyaha mu gihe ibyo unenga biba bigaragara cyangwa bivugwa n’abaturage ariyo mpamvu Frank Habineza abikora kandi ntagire ikibazo ndetse ni nayo mpamvu bavuga ko azatungura abantu benshi mu matora aho ashobora gutsinda amatora ya 2017.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa wumvise Ishyaka rya PSD bavuga ko bazatanga uziyamamaza ku mwanya wa Perezida yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati “bari mu ikinamico ni bare Frank Habineza wa Green Party akore kuko arabishoboye kandi yarabitweretse nanatsinda ntagitangaza rwose”.
Akomeza avuga ko andi mashyaka yose usanga yicecekeye ahubwo umunsi wo kwiyamamaza nugera bazatangira ngo turashaka amajwi kandi nta bikorwa byayo twabonye.
Amwe mu mashyaka abantu baziko akomeye nka PSD na PL arimo ibibazo bikomeye nka PL batangaje ko uwari Perezida w’iryo shyaka yibye amafaranga menshi atoroka igihugu naho PSD nayo hari umwe mu bakombozi baryo uherutse kwirukana ubu akaba ashobora kubabera imbogamizi abarwanya ku buryo ntacyo bageraho niyo batanga umukandida wo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.Iby’Amashyaka n’ibyinshi cyane cyeretse uwabyandikamo igitabo nkuko twabasesenguriye uko bihagaze ubu mugihe amatora yegereje .
Gatera Stanley
2,722 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply