umu amakuru-  Recorder yateje impagarara muri ULK bituma umuyobozi wayo ategeka kumusaka imbunda | Umusingi

Rector  Recorder yateje impagarara muri ULK bituma umuyobozi wayo ategeka kumusaka imbunda

Please enter banners and links.

Rector

 

Uyu munsi Kuwa 8 Ukuboza 2016 umunyamakuru ukorera Ikinyamakuru Umusingi yagiye muri Kaminuza ya ULK kuko niyo gahunda yari yarahawe kugirango asobanurirwe ibibazo 4 abanyaeshuri bari bamugejejeho badasobanukiwe.

Umunyamakuru amaze kuvugana n’uwitwa Manzi ……yamubwiye kuzaza Kuwa kane akabonana n’umuyobozi wa Kaminuza ariwe Dr.Sekibibi Ezechiel maze umunyumakuru ageze mu biro by’umuyobozi wa ULK aramwibwira ndetse ko yoherejwe na Manzi ati Manzi ko nta muzi?.

Umunyamakuru ati ubwo Manzi yabeshye ako kanya umuyobozi wa ULK Dr.Sekibibi ati “ntacyo mbwira icyo ushaka vuba ndimo kwitegura imihango ejo abanyeshuri bazarangiza”.

Umunyamakuru atangiye kumubwira ikimugenza undi ati buretse mpamagare uhagarariye abanyeshuri nawe aze aramuhamagara maze umunyamakuru ashyira recorder ye na telephone ze 2 ku meza imbere ye ,uhagarariye abanyeshuri ahageze abonye recorder ati iyo si recorder umunyamakuru ati niyo.

Ubwo ari umuyobozi wa ULK ari uwo uhagararye abanyeshuri batangira gutongana bati ufata ute amajwi utatubwiye?Umunyamakuru ati ko tutaratangira se ibiganiro nabafata amajwi ntababwiye?ubwo bati ukorera ikihe Kinyamakuru undi ati Umusingi ,Umuyobozi wa Kaminuza ya ULK Dr.Sekibibi Ezechiel ahita ahamagara umusekirite ati umuntu uzana recorder atatubwiye n’imbunda yayigira.

Ubwo bose batangiye kuvuga ibigambo byinshi bati ni mwe muhora mwandika inkuru mbi kandi n’ubushize mwatwanditse inkuru itari nziza.

Umunyamakuru yagerageje kubabaza ati “ibyo muvuga ko twabanditseho nabi n’ibihe?igihe Ikinyamakuru giheruka kwandika inkuru kuri ULK n’igihe abanyeshuri barangizaga mu mwaka wa 2013 ibyo bindi bavuga ntago byigeze bibaho”.

Umusekirite amaze kuhagera umuyobozi wa ULK Dr.Sekibibi yagize ati “mujye mubanza musake umuntu wese uje kundeba kuko uyu munyamakuru yinjiranye recorder ni mbunda yayinjirana nta wamenya ubutaha mujye mubireba cyane”.Byarangiye na Manzi aje n’undi mugabo tutamenye amazina ye maze Dr.Sikibibi ati abanyamakuru haro byinshi byiza mwakwandika naho nize hose nibyo bandika ariko tukibaza impamvu atabanje ngo yumve niba umunyamakuru ashaka kwandika ibibi cyangwa ibyiza.

Ahubwo yatangiye kuvuga ati njye ndi Umuciikacumu itangazamakuru ryo kwa Habyarimana ntaryo dukeneye.

Umuyobozi wa ULK Dr.Ezechiel yahamagaye na MHC inama nkuru y’itangazamakuru ngirango ntibamwitaba ,nkibaza mubyukuri iyo bamwitaba yari bubabwire iki?ko umunyamakuru yinjiranye recorder mu biro bye?ko atari ayihishe ngo bayibone nyuma yabafashe amajwi ,ikibazo kugeza ubu umunyamakuru ntaracyumva.

Umunyamakuru yashatse guhaguruka ngo agende  kuko bari batangiye kumubwira amagambo akarishye kumva umuyobozi uyoboye Kaminuza nini nka ULK avuga amagambo nkayo ariko arihangana arabareka baravuga barangije bati ngaho tubwire ikiguhangayikishije.

Umunyamakuru arababazi noneho se nafata amajwi ?bati singombwa ubwo biba ngombwa ko gufata amajwi umunyamakuru abyihorera.

Kuki abantu bize nkabo batinya kubazwa ibibazo birebana n’ikigo babereye abayobozi?ubundi iyo uziko nta makosa wishinja wareka umunyamakuru agafata amajwi ahubwo ukamubwira ibyo wowe wifuza ko yandika byiza uko ubishaka.

Burya buri muyobozi aba afite ibyo akora kandi akeneye ko bimenyekana ku buryo n’abayobozi ba ULK bari babonye amahirwe yo kugirango babwire umunyamakuru bamaze kumva ibyo ashaka byaba ataribyo bati ibyo sibyo ahubwo twe twumva watubwirira abantu ibi n’ibi bitewe n’imihango bafite n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere aho guhita bamushyiraho iterabwoba ngo itangazamakuru ryo kwa Habyarimana n’ibindi bidafite agaciro muri iki gihe.

Umunyamakuru yatangaye cyane kubona umuyobozi wa ULK ndetse akaba ari na Doctor agifite amagambo nkayo agayitse cyane.

Umunyamakuru yahise atekereza ko Rucagu afite akazi katoroshye ko kwigisha abantu bagifite imyumvire nk’iyo.Ikindi n’inzego zishinzwe itangazamakuru mu Rwanda zikwiye gukora ibishoboka kugirango zumvishe abayobozi bamwe na bamwe bagifite imyumvire nk’iya Dr.Ezechiel nabo yari kumwe nabo ko ihinduka naho ubundi igihugu kizabasiga bagitekereza ibyashaje kandi turi muri digital.

Ubundi umunyamakuru yari afite ibibazo 4 gusa yashakaga ko ubuyobozi bwa Kaminuza ya ULK bugira icyo bubivugaho kugirango inkuru ibe yuzuye.

Igitangaje ni uko nyuma ibiganiro birangiye umuyobozi yashimiye umunyamakuru ati “nta n’ubwo ari ibibazo bikomeye rwose kandi turagushimiye kuba waje ukabaza kugirango inkuru yawe yuzure kuko hari abandi bapfa kwandika batabanje kubaza”.

Umunyamakuru bamaze kumubwira bati tubwire ikiguhangayikishije ushaka ko tugusobanurira ,umunyamakuru ati “ntago bimpangiyikishije kuko n’akazi nkuko namwe muri mukazi kandi kubaka igihugu ntago ari ukubaka amazu gusa no gusobanurira abantu ibyo badasobanukiwe n’umusada ukomeye itangazamakuru riba rikoze nkuko namwe mufite inshingano zo kwigisha abanyeshuri namwe niwo musada wanyu wo kubaka igihugu kandi twese ndumva igihugu ari icyacu kandi dukwiye kunganira ibyo ngushakaho nkabibona namwe ibyo munkeneyeho mukabibona nibwo twakubaka igihugu cyacu”.

Mu by’ukuri umunyamakuru yari yagejejweho ibibazo 4 n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi aribyo ashaka ko bagira icyo babivugaho kuko bavugaga ko basanga harimo akarengane.

Muri ibyo bibazo harimo ibihumbi 25000 by’Amafaranga y’uRwanda buri munyeshuri asabwa iyo agiye kurangiza kugirango bamuhe Diplome ye ,bakavuga ko bitumvikana uburyo waba wararishye amafaranga yose y’ihuri kandi bakagusaba andi bityo bakaba batumva impamvu basabwa ayo mafaranga n’ababyeyi bamwe batumva impamvu bayatanga.

Umwe mu banyeshuri biga muri ULK wadusabye kudatangaza amazina ye kubera umutekano we  yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko we uko abizi ari uko iyo umunyeshuri yishyuye amafaranga yose y’ishuri bakagiye bamuha diploma ye kuko nicyo cyerekana ko ibyo yigishijwe yabitsinze kandi yishyushye amafaranga yishuri yose ati “aya yo badusaba nyuma sinumva impamvu bayadusaba”.

Umuyobozi wa ULK Dr.Sekibibi Ezechiel kuri icyo kibazo yagize ati “buri munyeshuri uza kwiga hano tubanza kumwereka ibyo Kaminuza izamusaba akabyemera cyangwa akabireka akajya ahandi .Buri munyeshuri wese aba abizi ko azayatanga kuko ntacyo dukora batarakibwiwe mbere yo gutangira kwiga byose tuba twarabibasobanuriye mbere bakabyemera ubwo abo batabyemera wasanga bafite izindi nyungu baba bashaka cyangwa wenda baba bayabuze bagashakisha urwitwazo”.

Ikindi kibazo abanyeshuri bari bagejeje ku kinyamakuru Umusingi n’icyamafaranga nanone basabwa ibihumbu 20.000 by’Amafaranga y’uRwanda ya note ndetse nandi ibihumbi ibihumbi 20.000 yo gukodesha umwenda bambara (gawn)iyo bakora ibiroro bisoza kaminuza kandi ahandi barayabasaba bakabakataho ayo kuwumezesha akaba ari ingwate utawugaruye akayakatwa yose ariko muri ULK ho nukuyatanga nk’itegeko kandi wawusubizayo ntusubizwe ayo mafaranga.

Kuri ibyo bibazo byose Dr.Sekibibi yavuze ko umuntu ajya muri restora ashaka kandi ziba zifite ibiciro bitandukanye iyo utayishaka urayireka n’abanyeshuri bagomba guhitamo Kaminuza bashaka kwigiramo kuko twe tubasaba amafaranga make kandi tubishatse ayo bafiteho ikibazo twayongera kuyo barihaga yishuri kandi bagakomeza bakayatanga.

Yakomeje avuga ko buri munyeshuri wese babanza kubimwereka ayo mafaranga agatangira kwiga aziko azayatanga ahubwo kuki baba batangiye kubivuga ubu ari uko agiye kurangiza kuki batabivuga mbere?.

Gatera Stanley

3,375 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Birugi December 9, 2016 at 9:47 am

    Sekiibi ntabwo arumurenzi, ishuli rifite faculty ya law rikigira nkaho ritazi amategeko na kamaro ki tangazamakuru. Turacyafite ibibazo rwose. Imagine shame on you!!!! usebeje ikigo nizeho rwose Its your obligation to give information. Dr. Utarandika na paper nimwe ni Dr nyabaki koko???

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.