umu amakuru- Amaze ukwezi kurenga I Gikondo kwa Kabuga ntacyaha ashinjwa umuryango we umeze nabi | Umusingi

SCAN0000Amaze ukwezi kurenga I Gikondo kwa Kabuga ntacyaha ashinjwa umuryango we umeze nabi

Please enter banners and links.

SCAN0000

Umugore n’abana ba Nsabimana Everiste umaze ukwezi kurenga kwa Kabuga I Gikondo baratabaza ko afungiye ahantu habi ndetse akaba afunzwe nta cyaha afungiye.

Umugore wa Nsabimana witwa Mama Pamela aganira n’Ikinyamakuru Umusingi yagize ati “ubu abana bamereye nabi bambaza aho ise yagiye kandi hari n’undi urwaye simfite uko ibyo bibazo byose nabifatanya njyenyine kandi ise w’abana afungiye I Gikondo kwa Kabuga ntacyaha ashinjwa”.

SCAN0000

Nsabimana Evariste ufungiye i Gikondo kwa Kabuga (Photo Umusingi)

Kuwa 1 Ukuboza 2016 nibwo Mama Pamela umugore wa Nsabimana yagejeje ikibazo cye ku kinyamakuru Umusingi aho yashakaga ko abantu bamenya ko hari abantu barengana kandi abayobozi bagakwiye kujya bashishoza bakamenya urengana n’utarengana bityo urenganye akarekurwa.

Mama Pamela akomeza avuga ko yarazi ko kwa Kabuga hafungirwayo inzererezi nkuko ajya abyumva ariko avuga ko byamutangaje kumva ko umugabo we Nsabimana Evariste afungiye kwa Kabuga mu nzererezi kandi atari inzererezi ndetse yajya kumusura akamusangayo ariko ntacyaha ashinjwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kwa Nsabimana Everiste aho atuye I Remera hafi y’Akagali ka Nyabisindu maze gisanga Nsabimana ari umugabo wubatse ufite n’amazu menshi akodesha ndetse bamwe mu bapangayi bavugana n’Ikinyamakuru Umusingi ku myitwarire ya Nsabimana.

Umwe mu bapangiye be witwa Mahoro yagize ati “ni ukuri Papa Pamela ni umugabo witonda avuga make nta ngeso mbi tumuziho muri iyi karitsiye bazaze babaze rwose bazahava bamenye ko ari inyangamugayo”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi wa Polisi mu Rwanda ACP Badege Theos niba umuntu udafite dosiye aregwa uburyo yamara ukwezi kose kurenga afungiye kwa Kabuga I Gikondo maze avuga ko agiye kubaza ukuriye kwa Kabuga.

Umunsi tumubaza bucyeye bwaho twongeye kumubaza ku rubuga rwa whatsapp yaduhaye nimero za RPC Rogers tuvuganye nawe avuga ko agiye kubaza.

RPC Rogers amaze kubaza yagize ati “bambwiye ko uwo muntu adahari cyeretse niba yarahinduye amazina”.Tumubwiye ko umugore we yagiyeyo bakamumuha bakavugana akamuha nindi myenda yo kwambara ati “umubwire ejo azageyo avugane nabo bamumuhaye nibasanga ahari azamutahana”.

Uyu munsi Kuwa 6 Ukuboza 2016 umugore wa Nsabimana Everiste yazindukiye kwa Kabuga I Gikondo ahageze bamuha umugabo we baraganira ariko basanga umwe mu bo bafatanywe mu mukwabo Kimironko yaramubeshye ko bibye Telephone abyemerera aho imbere ya Polisi ibyumva ariko banga kumurekura.

Umwe mu bibye iyo Telephone yararekuwe ari uko abwiye uwo wiyemereye ko uwatashye ariwe wari wibye Telephone nkuko bitangazwa na Mama Pamela akiva kwa Kabuga.

Yagize ati “umwana bafunganywe bamuhamagaye turaganira n’abapolisi bahari yiyemerera ko yabeshye umwe mu bayobozi ko yafatanije kwiba Telephone aziko bamurekura ariko ntibamurekura ahubwo harekurwa uwibye maze asaba imbabazi Nsabimana imbere y’abapolisi”.

Mama Pamela yatahanye ikizere ko umugabo ashobora kurekurwa kuko ngo bamubwiye ko ataha agategereza ko nibarekura n’umugabo we bazamurekura n’ubwo atazi igihe bazarekurira abandi.

Gatera Stanley

3,471 total views, 5 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Mafene December 6, 2016 at 9:12 pm

    Nyamara ubanza ibyo Human rights zijya zisohora bya byegeranyo,biba aribyo ahubwo ntitukabamagane baba barebye kure!Ibaze ukuntu polici ihakana ko idafunze umuntu wajyayo ukamusangayo3!!!!

Reply Cancel

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.