Umupolisi yashyize iterabwoba ku munyamakuru kubera inkuru ivugwa ku mugore we
— November 23, 2016
Please enter banners and links.

Umupolisi witwa Muligo ufite umugore witwa Utamuriza Chantal batuye mu Karere ka Rwamagana yashyize iterabwoba ku munyamakuru wandikira Ikinyamakuru Umusingi kubera inkuru yavugwaga ku mugore we ko ibyangombwa afite bishobora kuba ari ibihimbano.
Umupolisi Muligo yahamagaye umunyamakuru ari muri Central Africa maze amubaza impamvu ahamagara umugore we undi amubwira ko ari amakuru amushakaho maze Muligo ati “nta burenganzira ufite bwo guhamagara umugore wanjye kandi ibizamubaho byose cyangwa ni bamwirukana nawe uzabizira”.
Umugore wa Muligo ari Utamuriza Chantal ni gitifu w’Akagali ka Bwisanga mu Karere ka Rwamagana .Nk’umuyobozi ufite inshingano kumubaza amakuru ntago ari icyaha kandi iyo aza kuba ari umuyobozi mwiza uzi gutanga amakuru aba yarabwiye umunyamakuru ati ibyo sibyo uzaze nkwereke ibyangombwa byanjye cyangwa akemera ko aribyo ibivugwa.
Ikinyamakuru Umusingi kimubajeje ku makuru amuvugwaho Chantal Utamuriza ku byangombwa yerekanye ubwo yahabwa akazi birimo dipolome ye yagize ati “ibyangombwa byanjye nabikuye I Burundi mu gihe abandi babihinduzaga kugirango amanita barebe ko ahwanye na y’uRwanda njye nari ntwite Meya ambwira ko nzaba mbihinduza maze kubyara nagarutse baramuhinduye ndakomeza ndakora”.
Utamuriza yakomeje avuga ko ibyo byose ari ibinyoma kandi azi aho bituruka aho avuga ko uwo yasimbuye ariwe ubiri inyuma ndetse n’umugabo wa Utamuriza Chantal nawe yongeyeho ko ngo ari umugore ubyihishe inyuma ndetse ko yababwiye ko yabishyize mu itangazamakuru.
Ubwo twavuganaga na Muligo tumaze kumva iterabwoba rye icyo gihe twabibajije umuvigizi wa Polisi mu Rwanda Twahirwa Celestin ubwo abanyamakuru bagiranaga ibiganiro na Polisi uyu mwaka wa 2016 maze avuga ko ibyo ari ibisanzwe ntawe batandika nta n’utabazwa”.
Gusa uwo mupolisi Muligo akwiye kwigishwa akamenya ko umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubaza uwo ariwe wese mu gihe hari amakuru amuvugwaho kandi afite inshingano kuri rubanda.Ikindi sinzi ko byari kumushimisha iyo umunyamakuru yandika inkuru atamubajije .
Gatera Stanley
2,941 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply