Padiri Thomas Nahimana yiswe ikiryabarezi nyuma yo kubeshya itangazamakuru
— November 23, 2016
Please enter banners and links.

Padiri Nahimana Thomas nyuma yo kubeshya itangazamakuru ko aje mu Rwanda kwiyamamariza kuba Perezida yiswe ikiryabarezi.
Ikiryabarezi n’ibyuma bikina urusimbizi ushyiramo amafaranga kikayarya rimwe na rimwe umunyamahirwe akakirya menshi changwa ari murugero.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi ni uko Padiri Nahimana Thomas yahawe amafaranga n’abazungu ababeshya ko azaza akiyamamaza ku mwanya wa Perezida bityo bamuha amafaranga yo gukoresha ariko bikaba bivugwa ko ari imitwe yabatekeye kugirango yibonere amafaranga.
Ibi nibyo abantu bamwe bahereyeho bamwita ikiryabarezi kubera yatekeye umutwe abazungu kugirango yibonere amafaranga ibyo kuza mu Rwanda yari abizi neza ko atazahaza nkuko bamwe babivugaga ku kibuga cy’indege.
Abanyamakuru benshi bari bahagaze ku kibuga cy’indege cya Kigali bamutegereje nyuma y’isaha irenga ku isaha yagombaga kugera I Kigali nibwo yabwiye uwari umuhagarariye Nkusi Uwimana Agnes ko yangiwe kuza ageze I Nairobi muri Kenya.
Nkusi Uwimana Agnes yavuze ko Ndahimana Thomas atakije kubera ko Leta y’uRwanda yamubujije kuza .
Abanyamakuru batangiye kubaza Nkusi Uwimana Agnes niba Leta y’uRwanda ifite ububasha bwo kubuza umuntu kuza ari mu kindi gihugu?kuki ataje bakamubuza ageze I Kigali?.
Ku kibuga cy’indege havugwaga byinshi harimo no kuba adafite Passport y’uRwanda kuko iyo yari afite mbere y’uko ahungu yashaje.Abandi bati yari atashye nk’impuzi ko nta wamubuza gutaha .
Mbereho gato ko isaha yari yavuze ko ari bube ageze I Kigali amakuru yageraga ku Kinyamakuru Umusingi yavugaga ko uwungirije Padiri Thomas Ndahimana yageze Nairobi muri Kenya akagira ubwoba bwo kugera mu Rwanda agasubira mu gihugu cy’Ubufaransa.
Hari n’abandi bari bari ku kibuga cy’indege cya Kigali bavugaga ko Padiri Nahimana Thomas nawe yahise agira ubwoba ko ashobora kugera mu Rwanda agafungwa kubera ibyaha birimo gufata abana ku ngufu bityo nawe bituma afata icyemezo cyo gusubira aho yabaga.
3,245 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply