Dr Richard Sezibera ashobora gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana
— November 19, 2016
Please enter banners and links.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2016 nibwo hateganyijwe amatora yo kuzuza Sena ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, ugomba gusimbura Senateri Jean De Dieu Mucyo witabye Imana mu gitondo cyo kuwa 3 Ukwakira azize impanuka yagize azamuka ‘escalier’ ajya mu kazi ke ka buri munsi.
Mu bakandida bamaze kwemezwa bazatoranywamo ugomba gusimbura Senateri Mucyo wakomokaga mu Ntara y’Amajyepfo, harimo Dr Masabo François usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Mukakabera Monique, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité na Dr. Sezibera Richard wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC akaba yarabaye na Minisitiri w’Ubuzima.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ‘‘yakiriye abakandida Senateri bemejwe kuziyamamariza mu Ntara y’Amajyepfo gusimbura Jean De Dieu Mucyo, baganira ku mabwiriza yo kwiyamamaza’’ nk’uko yabitangaje binyuze ku rubuga rwa twitter.
Richard Sezibera uri mu bakandida bamaze kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, si mushya muri politiki y’u Rwanda kuko yigeze kuba umudepite imyaka itanu, aba ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Argentine na Brasil.
Dr Sezibera kandi yabaye Minisitiri w’Ubuzima, gusa kuri ubu nta mirimo izwi ari gukora nyuma yo gusoza manda y’imyaka itanu nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho yasimbuwe n’Umurundi Liberat Mfumukeko. Ni inshingano yakoraga kuva muri Mata 2011 kugeza muri Werurwe 2016.
Kwiyamamaza kw’Abakandida bizatangira kuwa 21 kugeza kuwa 30 Ugushyingo 2016, bivuze ko bazahabwa iminsi umunani yo kwiyamamaza, izarangira bucya haba amatora.
Biteganyijwe ko gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ku mwanya w’Umusenateri utorerwa mu Ntara y’Amajyepfo bizakorwa bitarenze tariki 06 Ukuboza 2016 mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu bitarenze tariki 13 Ukuboza.
Dr Richard Sezibera akaba asigaye agaragara cyane I Nyarutarama akina Tennis .
Ndayambaje F
2,725 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply