Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona
— October 23, 2016
Please enter banners and links.

Ikipe ya Police FC ibashije gutsinda Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona, umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro urangira Police itsinze ibitego bibiri kuri kimwe ibitego byose byatsinzwe na rutahizamu Usengimana Danny.
Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ku munota wa 11 w’umukino ku mupira mwiza yahawe na Mushimiyimana Muhamed nuko rutahizamu Usengimana Danny ntiyazuyaza ahita anyeganyeza inshundura z’umuzamu Olivier Kwizera.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ku ruhande rwa police abakinnyi bo hagati bakaba ibamba cyane Neza Anderson wigaragaje muri uyu mukino aho yagiye acyiza izamu kenshi, ku ikosa rya myugariro Fabrice Twagizimana ryatumye Bugesera ibona penaliti yinjizwa neza igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije.
Igice cya kabiri abasore b’umutoza Seninga Innocent batangiye neza basatira izamu ariko bagahusha, ku munota wa 15 gusa w’igice cya kabiri rutahizamu Danny Usengimana yanikiriye myugariro ba Bugesera umupira awerekeza mu rushundura umukino urangira utyo.
Nyuma y’umukino abasore ba Police FC ubona ko itsinzi bari bayikumbuye cyane bagereye umutoza baramusimbiza mu kirere ibi byerekanaga umwuka mwiza uri mu ikipe.
Umutoza uyu munsi wahinduye ikipe cyane kuko abakinnyi benshi b’inkingi za mwamba babanje ku gatebe aha twavuga nka Songa Isaie, Eric Ngendahimana ndetse na Celestin Ndayishimiye ibi umutoza yabikoze mu rwego rwo kwereka abakinnyi ko batagomba kwirara.
Seninga Innocent yagize ati” mu mukino ubanza hari abakinnyi batitwaye neza ubona bakina nk’abatabishaka uyu munsi rero nabihinduye kugira ngo mbereke ko bagomba kwisubiraho byakunze turanatsinze”
Seninga yongeyeho ku ubu ikipe yose ifite akanyamuneza kandi abakinnyi bashyira hamwe kugira ngo babashe kwitwara neza kuko ariyo ntego nyamukuru yabo, ku munsi wa gatatu wa shampiyona Police FC izerekeza i Huye aho izaba igiye gucakirana n’amagaju.
3,717 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Ikipe ya Newcastle Utd mu batoza 4 ishaka Gerrard ashobora guhabwa amahirwe yo kuyitoza kurusha Konte
Real Madrid itomboye Liverpool umukino ushobora kubamo kwihorera naho Bayern itombora PSG ,Menya uko izindi zatomboranye
Amashuri 400 azaberamo imikino izahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abataramugaye hamaze kuboneka 30
Gerrard Houllier watoje Liverpool n’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 73
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply