umu amakuru-  Ishyano:Umugeze mu gihugu cy’Uburusiya wahindutse amaraso | Umusingi

red-river (1)  Ishyano:Umugeze mu gihugu cy’Uburusiya wahindutse amaraso

Please enter banners and links.

red-river (1)

 

Mu gihugu cy’Uburusiya inzego zishinzwe ibidukikije zirimo gukora ubushakashatsi ku cyatumye umugezi witwa Siberia uhinduka amaraso .

Kuwa 8 Nzeli 2016 mu gihugu cy’Uburusiya harimo gukora ibishoboka byose kugirango hamenyekane icyateye umugezi Siberia uhinduka umutuku usa n’amaraso.

Ubushakashatsi bwibanze buravuga ko uwo mugezi wahindutse amaraso kubera imyanda ituruka mu nganda .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri muri Minisiteri y’umutungo kamere muri Rassai witwa Sergey Donskoy yavuze ko hari umuyoboro waturitse waturukaga mu muyoboro w’imyanda ituruka mu nganda Norilsk Nikel  ukinjiza iyo myanda mu mugezi wa Siberia uwo mwanda ukaba ushobora kuba ariwo watumye amazi ahinduka umutuku.

red-river (1)

Ikigo gishinzwe iyo myanda iva mu nganda gikekwa ko cyaba aricyo cyateje ikibazo kikaba cyabihakanye.

Donskoy akaba yategetse ko uwo mugezi wahindutse amaraso ugenzurwa vuba ,ubushakashatsi bukaba bwahawe uwitwa Artem Sidorov ukuriye umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije muri icyo gihugu.

Umwe mu baturage akaba yagize ati “twabonye umugezi wahindutse amaraso tugira ubwoba .twabanje gukeka ko hari inyamaswa ziciwemo ariko bigeze aho tubona amazi yose yahindutse amaraso biratuyobera dutabaza inzego kugirango zidufashe kumenya ibyo aribyo”.

Muhungu John Kampala

 

1,125 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.