umu amakuru-  Muri ADEPR batangiye gushinjanya amanyanga kubera kwirukanwa kwa Pasiteri UWABIMFURA Modeste | Umusingi

Adeper  Muri ADEPR batangiye gushinjanya amanyanga kubera kwirukanwa kwa Pasiteri UWABIMFURA Modeste

Please enter banners and links.

Adeper

 

Kuwa 8 Nzeli 2016 Pasiteri Uwabimfura Modeste yaganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze amena amabanga y’abayobozi bamwe bakuru muri ADEPR ndetse abo bayobozi babajijwe nabo batangira gushinja ababakuriye.

Pasiteri Uwabimfura Modeste yagize ati “ndashaka kubaha amakuru yose mfite y’amanyanga abayobozi ba ADEPR bakoze maze muyereke abanyarwanda bamenye amanyanga yabo”.

Pasiteri Modeste yavuze ko yahagaritswe ku nshingabo z’ubupasiteri na Usabwimana Samuel kubera ikibazo cy’umugore kimwe n’umukuru w’ururembo rya Nyarugenge Rurangirwa  Emmanuel ariko we ahagarikwa kubera amafaranga yari yaranyerejwe.

Ubu Pasiteri Modeste Uwabimfura akaba yarahiye ko ADEPR igomba guhindurirwa abayobozi kuko adashyigikiye amanyanga y’abayobozi atunga agatoki Rwagasana Tom na Sibomana Jean.

Pasiteri Modeste akomeza avuga uburyo hari abandi bafite amanyanga batirukanywe ariko akaba ariwe birukanye bamuziza kudashyigikira amanyanga ya Rwagasana Tom.

Adeper

Uhereye ibumoso Usabwimana Samuel wagiye muzabukuru ,hagati ni umuyobozi wa ADEPR Sibomana Jean na Rwagasana Tom umwungirije

Modeste

Pasiteri Uwabimfura Modeste wirukanywe ubu akaba arimo kumena amabanga ya ADEPR

Rurangirwa

Umushumba w’ururembo rwa Nyarugenge Rurangirwa Emmanuel ushinjwa na Pasiteri Uwabimfura Modeste

Rurangirww

Iburyo ni Rurangirwa yicaranye na Rwagasana Tom bivugwa ko Rwagasana amushyigikira mu manyanga bakaba barirukanishije Modeste

Pasiteri Modeste yagize ati “Kuki ari njye birukanye banshinja ikibazo cy’umugore kandi narabasabye kunsezeranya bakanga?kuki hari abandi benshi muri ADEPR basezeranye n’abagore bakabata bagashaka abandi bakabasezeranya kandi bitemewe?ubwose se ako sikarengane bankoreye?”.

Pasiteri Modeste kandi avuga ko Rurangirwa Emmanuel uyobora ururembo rwa Nyarugenge basubirijwe rimwe inshingano n’umuyobozi wa ADEPR Sibomana Jean nyuma yo gusuzuma ikibazo cyabo bakabandikira bababwira ko nyuma yo gusuzuma iyirukanwa ryabo basanze ritarakurikije amategeko none basubijwe inshingano z’ubupasiteri.

KARANGWA

Karangwa Alphonsi yari ahari mu nama bagiranye n’Ikinyamakuru Umusingi

pasiteri_niyonzima_alex

Pasiteri Niyonzima nawe yari ahari

Pasiteri Modeste agashinja abayobozi bakuru kuvangura abapasiteri kuko avuga ko mu ibaruwa isubiza Rurangirwa mu kazi ivuga ko asubijwe mu kazi ariko hazakorwa igenzura ryari ryavuzwe mbere y’uko hagarikwa ryongera rigakorwa kugirango ukuri kujye ahagaragara.

Mu ibaruwa 2 zitandukanye zisubiza Rurangirwa mu kazi ariho Pasiteri Modeste ahera ashinja abayobozi amanyanga ndetse asaba inzego zose ko zitakomeza gushyigikira ayo manyanga abayobozi ba ADEPR bakora.

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye ku biro bya Rurangirwa Emmanuel ku Kimihurura Kuwa 9 Nzeli 2016 maze gihura n’aba Pasiteri bagera kuri 6 bakuriye insengero zo mu Mujyi wa Kigali maze Rurangirwa yisobanura ibimuvugwaho imbere yabo bose aho yagaragazaga ko ibyo bamuvugaho byose yaba amafaranga agera kuri Miliyoni 44 hari n’abandi zabuze ntibirukanwa.

Rurangirwa yagize ati “ku bijyanye n’amafaranga banshinja hakozwe igenzura ryari rigamije kumimbira kuko unayirebyemo uwo bakoreye igenzura bamuha umwanya akisobanura ariko muri iryo genzura ntaho bigeze bambaza ngo mbasobanurire umutungo bavuga aho wagiye ibyo rero nsanga ntashingiro bifite”.

IMG-20160908-WA0012IMG-20160908-WA0015

Zimwe mu nzandiko zisubiza mu kazi Rurangirwa na Uwabimfura Modeste ariko Rurangirwa agomba gukorerwa igenzura ukuri kukajya ahagaragara ariko kuva 2013 kjugeza uyu munsi ntirirakorwa n’izindi nzandiko dufitiye kopi tutashyize hano zirahari

Ikindi Rurangirwa yavuze ko ku ibaruwa yamusubizaga mu kazi yavugaga ko n’ubwo asubijwe mu kazi hazakorwa igenzurwa (Audite)kugirango ukuri kujye ahagaragara ikaba itarakozwe yagize ati “ibyo byabazwa abansubije mu kazi kuko njye nabonye ibaruwa yo Kuwa 17 Nzeli 2013 ubwo sinari kujya kubaza impamvu ahubwo ubwo bari bamaze gusanga kumenya ukuri kwabyo”.

Ku bijyanye ni uko umuhungu wa Rurangirwa Emmanuel witwa Byiringiro Jedeo wasezeranywe umukobwa atwite nyuma abapasiteri babimenye bakamuhagarika Rurangirwa akabajujubya ,ibyo Rurangirwa akaba yaravuze ko umuhungu we atari agahungu ahubwo ari umugabo w’imyaka 28 akaba ari Enjeniyeri ati ibindi reka nguha umuyobozi w’urusengero rwa Kicukiro abikwibwirire.

Karangwa Alphonse uyobora aho umuhungu wa Rurangirwa yasezeraniye yagize ati “nibyo koko yari atwite ariko umuhungu yaje nyuma asaba imbabazi arahagarikwa kumara amezi 6 ariko akomeza gusenga kugeza ubwo igihano cye cyarangiye”.

Karangwa akomeza avuga ko bisanzwe mu Itorero umwana ashobora kugira imbaraga nkeya akarya vanse agatera inda nawe niko byagenze ariko ntago tuzi uwo bajujubije.

Muri iyo nama Rurangirwa ku bijyanye n’amafaranga yavuze ko hari indembo nyinshi basanze amafaranga yaranyerejwe ndetse hari aho basanze harabuze Miliyoni zigera kuri 55 n’ahandi henshi ubu bagiye kubisubiramo na Sibomana Jean uyobora ADEPR yabazwa ibya Byumba kuko niho yayoboraga.

Ibi byagaragaye ko hari ikintu kihishe mu bayobozi ba ADEPR cyo guhishirana no gukingirana ikibaba kuko umwe bavuze ko yishyura amafaranga yanyerejwe yavuga n’abandi kuko amakuru avuga ko bagera kuri 30 na Sibomana arimo.

Muri iyi nkuru haravugwamo akarengane kuri bamwe barimo Modeste ,hakavugwamo amafaranga menshi yanyerejwe ntakurikiranwe,havugwa inzandiko zivuguruzanya kandi zisinyweho na Sibomana Jean ,havugwamo gushyingira umuhungu wa Rurangirwa umukobwa we atwite kandi bitemewe tukaba tuzayikomeza ubutaha kuko turacyacukumbura andi makuru yose tukazajya tuyabagezaho.

Abayobozi ba ADEPR barimo Tom Rwagasana na Sibomana Jean ntibajya batwitaba bibaho niyo mpamvu mubona bo baba batagize icyo babivugaho uretse ko muri iyo nama hari abanyamakuru 2 bashinzwe itangazamakuru muri ADEPR.

Tuzabagezaho amakuru y’uburyo ikigega cyari gukora nka Bank cyaburiwe irengero abantu bagahomba amafaranga yabo bari baguzemo imigabane ndetse tubagezeho amakuru y’uko Hotel Dove yambuye bamwe  mu bayubatse ndetse n’uburyo Modeste avuga ko afite gihamya ko Rwagasana Tom na Sibomana bayigaruriye ndetse n’amakuru y’abantu Rwagasana Tom yambuye amafaranga menshi n’andi ko hari abo yagabiye indembo bamwishyuzaga bigahwaniramo byose ni mu nkuru y’ubutaha.

Gatera Stanley

 

 

2,613 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.