Gasasira Gaspard wakoreraga CNLG yitabye Imana bitunguranye
— September 7, 2016
Please enter banners and links.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Nzeri 2016 ni bwo hamenyekanye urupfu rw’uwari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Gasasira Gaspard wapfuye ubwo yiteguraga kujya mu kazi mu gitondo cya kare.
Yari ashinzwe ibijyanye no gushyira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murage w’isi (patrimoine de l’UNESCO) akaba yarigeze kuba umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye.
Yari atuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ku muhanda w’amabuye uturuka ku Gisimenti ugana Kicukiro-Sonatubes, umurambo we ukaba wamaze kujyanwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal gukorerwa isuzuma.
Umukozi wo mu rugo rwe avuga ko mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo, ari bwo Gasasira yabyutse amusaba koza imodoka, ubwo yozaga imodoka Gasasira ngo yari yicaye ku rubaraza rw’inzu agaragara ko afite intege nke, umukozi aje kumureba aho yari yicaye asanga atagihumeka.
Gasasira yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) aho yandikiraga Ikinyamakuru Imvaho Nshya, yanandikiye Ikinyamakuru kitwa Kinyamateka, yabaye sous-prefet i Butare, yakoze muri Minisiteri y’Ubutabera akora mu by’Inkiko Gacaca, nyuma abona kujya muri CNLG aho yigeze no gushingwa itangazamakuru.
Yagaragaye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro byo ‘kwibuka’
Mu kwezi gushize kwa munani ni bwo mama we yapfuye.
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi umuryango we ukomeze kwihangana
4,254 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply