umu amakuru-  Habayeho impaka ndende hagati y’abanyamakuru bandika politike n’abanyapolitike mu gushaka imikoranire | Umusingi

Abanyamakurue  Habayeho impaka ndende hagati y’abanyamakuru bandika politike n’abanyapolitike mu gushaka imikoranire

Please enter banners and links.

Abanyamakurue

 

Uyu munsi Kuwa 6 Nzeli 2016 muri Sportsview Hotel I Remera habaye inama yahuje abanyamakuru bandika cyangwa batangaza bakanasesengura inkuru za politike bahuye n’abanyapolitike bibumbuye mu Ihuriro ry’Amashyaka mu Rwanda mu buryo bwo gushaka imikoranire.

Iyi nama ikaba yari yateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda (MHC)kubufatanye na UNDP .

Muri uko gushaka imikoranire habaye impaka ndende Abanyapolitike bashinja abanyamakuru ko bandika nabi abayobozi ndetse hari ababogamira ku ishyaka rimwe abandi bagakurikira aho agafaranga kari bakica umwuga.

Abanyamakuru nabo nkuko hari hakoreshejwe ijambo ko bandagaza abayobozi ,abanyamakuru babwiye abo bayobozi ko umunyamakuru atabuza ushaka kwandaga ngo ni uko ari umunyamakuru.

abanamm

abanyamkku

Umwe mu banyamakuru tutashatse kuvuga amazina ye yagize ati “ntago twabuza ushaka kwandagara ngo ni uko turi abanyamakuru.

Mujye mugerageza bigume mu nzu yanyu ariko nibitugeraho tuzabitangaza kuko umunyapolitike agira izina rigurisha niyo mpamvu niba mudashaka kwandagara mujye mubiduhisha”.

Mu buryo bwa Leta y’uRwanda igendera kuri Demokarasi ya bose no gusangira ubutegetsi ,Abanyamakuru bavuze ko basanga barasigajwe inyuma cyane cyane itangazamakuru ryigenga cyane cyane iryandika.

tim-45

Hon.Tito Rutaremara

Mukabunani

Mukabunani Christine uhagarariye Ishyaka rya PS Imberakuri akaba n’umuvugizi w’Amashyaka

Abanyamakuru bavuga ko batabona amatangazo yo kwamamaza kandi ariyo atuma ibitangazamakuru bikora bagahemba abakozi aho basabaga abari bahagarariye Leta muri iyo nama ko nabo bajya bahabwa amafaranga nkuko Amashyaka ahabwa amafaranga.

Honorabure Tito Rutaremara akaba yavuze ko Leta ihaye abanyamakuru yajya ibakoresha uko ishaka bagata ubunyamwuga wabo.

Tito Rutaremara akaba yabajijwe impamvu itangazamakuru rimwe risigazwa inyuma mu biganiro bimwe na bimwe ndetse n’ibiganiro Perezida agirana n’abanyamakuru ndetse niyo yasuye abaturage niba u Rwanda rugendera kuri Demokarasi?.

Gusa hirya kuruhande hari ibazwa ibi biganiro bije mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha?.

Peacemaker Mbungiramihigo umunyamabanganshingwabikorwa w’Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda akaba yavuze ko ari uburyo bwo kubaka no guteza imbere itangazamakuru mu buryo bwo kwandika inkuru za politike no kumenya gusesengura hashingiwe kubunyamwuga.

Gusa icyo abanyamakuru babonye ni uko abanyapolitike badakunda abanyamakuru ikimenyimenye basomye inkuru nyinshi bavuga ko ari ukwandagaza abayobozi habura n’inkuru n’imwe yagaragaye ko yabaye nziza .

Havuzwe n’amagambo ngo utunyamakuru n’andi mbese umuntu yakwita ko harimo gusuzugura uyu mwuga .

Ku rundi ruhande havuzwe abanyamakuru basaba akantu (agafaranga)ko baba bagiye gutandukira amahame y’umwuga ariko bakirengagiza umunyapolitiki uhawe akantu niba we yaba acyubahirije ishingano ze nk’umunyapolitiki ushinzwe kuvugira rubanda nyamwinshi.

Icyagaragaye ni uko abanyapolitiki badashaka ko itangazamakuru ribona amafaranga hakibazwa uburyo itangazamakuru ryakora rikennye kandi aribyo bibi kurusha.

Gusa nanone byabaye ibiganiro byiza cyane kuko habaye kubwizanya ukuri buri ruhande hari ibyo rwamenye bishya n’ubwo abanyamakuru n’abanyapolitike bose bakorera abaturage ariko akenshi usanga bitana ba mwana.

Gatera Stanley

2,569 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.