Urwego rwa CID muri Polisi y’u Rwanda na RSC zavuguruwe
— August 11, 2016
Please enter banners and links.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura Urwego ruzireberera, inemeza ishyirwaho ry’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha ’Rwanda Investigation Bureau (RIB)’ na ’Rwanda Law Enforcement’ , ishuri rihugura abapolisi kinyamwuga.
Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harelimana, ati “RIB yari isanzwe ari CID muri Polisi, ikaba igomba gufatanywa na Crime Intelligence bikabyara urwego rumwe ruzagenzurwa na Minisiteri y’ubutabera.
Urwego rw’ubugenzacyaha rwayoborwaga n’Ubushinjacyaha kandi itegeko nshinga riha Minisiteri y’Ubutabera ko ishobora kubwira ubushinjacyaha iti ‘fata uyu muntu’.”

ACP Badege Theos wayoboraga ishami rya CID (Photo internet)
Mu bihugu bya East African Community inkiko nizo zitegeka Polisi gufata umuntu runaka mu gihe hano mu Rwanda polisi ariyo yajyaga ifata umuntu ikamushyikiriza ubushinjacyaha.Ibi bivuze ko Minisiteri y’Ubutabera yongerewe inshingano.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye (Photo internet)
Yakomeje avuga n’ishuri rya Polisi riri i Musanze National Police College ryari risanzwe ari irya Polisi, naryo rizagenzurwa na Minisiteri y’ubutabera kuko rizaba rifasha mu kongerera ubushobozi abakozi b’izo nzego zirimo Rwanda investigation Bureau kuko ari abagenzacyaha ari abapolisi bose barashyira mu bikorwa amategeko.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ati “Muri RCS ho nta mpinduka nini, ariko ni uko ruguma ari urwego uko rumeze ariko rukarebererwa na Minisiteri y’ubutabera kimwe n’izi nzego maze kuvuga.” Mbere y’izi mpinduka, RCS yarebererwaga na Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.
Ndayambaje F
3,291 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply