Mugambira ushinjwa koshya abantu kujya mu buraya yaburanishijwe
— August 11, 2016
Please enter banners and links.

Urukiko rw’Ibanze rwa Bwishyura mu Karere ka Karongi rwaburanishije Mugambira Aphrodice ukurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya.
Urubanza rw;uyu munyemari, nyiri Hotel Golf Eden Rock, iri ku Kivu muri Karongi yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa 11 Kanama 2016.
Umucamanza yabanje kugaragariza abitabiriye urwo rubanza ibaruwa y’ubushinjacyaha yo ku wa 11/08/2016 isaba ko uru rubanza ruba mu muhezo.
Ubushinjacyaha muri iyi baruwa buvuga ko bwashingiye ku kuba hari abatangabuhamya bakoze cyangwa abagikorera muri iyi hoteli, kuba mu iburanisha haribugarukemo amagambo ajyanye n’imibonano mpuzabitsina yagira ingaruka ku Muco Nyarwanda ndetse no kuba Mugambira akora ubucuruzi bikaba bishobora kugira ingaruka kuri bizinesi ze kandi atarahamwa n’icyaha.
Mugambira wari kumwe n’abamwunganira batatu ari bo Me Sam Nkubayingoga, Me Jerome Musafiri na Me Manirakiza Claude, yabanje kubazwa niba icyaha akurikiranyweho acyemera, avuga ko atakemera ndetse anabazwa icyo avuga kuri iyi baruwa y’ubushinjacyaha, avuga ko na we yifuza kuburana mu muhezo.
Nyuma y’iburanisha muri uyu muhezo, ryamaze amasaha abiri n’igice, urukiko rwemeje ko umwanzuro ku ifunga n’ifungura uzasomwa ejo ku wa gatanu saa yine.
Amakuru akaba avuga ko uyu muherwe Mugambira Aphrodice ibye bidasaba kugira abunganizi benshi aribwo azatsinda icyangombwa n’abamushinja ,tubibutse ko yari yarafunzweho ariko ku bindi byaha.
Uru rubanza rwimuwe inshuro ebyiri, aho rwari kuburanishwa ku wa kabiri w’iki cyumweru, nyuma rwimurirwa ku wa gatatu, hageze na bwo rwongera kwimurirwa uyu munsi.
Mugambira Aphrodice yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya, gihanwa n’ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iki cyaha bivugwa ko yagikoze ahatira abakobwa akoresha muri hoteli ye kuryamana n’abakiriya bayigana.Tuzakomeza kubagezaho amakuru ya Mugambira kugeza aho urubanza ruzarangirira.
Ubwanditsi
3,478 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply