Impamvu 3 zikomeye imikino y’ibihugu ya Gisirikare igiye kubera mu Rwanda
— August 7, 2016
Please enter banners and links.

Mu Rwanda guhera ejo Kuwa 6 Kanama 2016 haratangira imikino itandukanye y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)ariko igihugu cy’uBurundi kitarimo.
Impamvu ya mbere iyi mikino igiye kubera mu Rwanda nkuko umugaba mukuru w’Ingabo z’uRwanda Gen.Patrick Nyamvumba yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye I Remera kuri Stade Amahoro yavuze ko ari ugushimangira ubumwe bw’ibi bihugu bya East African Community ,bikarushaho kumenyana ubwobyo no kurushaho kunoza imikoranire hagati yabyo.
Gen.Nyamvumba Patrick wahageze atinze cyane kuko yavuga mu kindi gihugu akaba yatangije iki kiganiro atinze ariko atangira yisegura ku bashyitsi ati indege yatinze ntakundi nari kubigenza.
Indi mpamvu iyi mikino ibereye mu Rwanda ni ku nshuro ya 10 ,ni uko iyi mikino izenguruka mu bihugu bigize uyu muryango wa EAC bityo uyu mwaka u Rwanda rukaba arirwo rugezweho kuyakira nkuko Gen.Nyamvumba yabisobanuye.
Hazakinwa imikino 5 gusa harimo umupira w’amaguru (Football),Kwiruka (Cross Country),Hand Ball,Basket Ball na Net Ball y’abakobwa.

Iyi mikino yose igomba gukinwa n’abasirikare hatarimo umusivile n’umwe nkuko byashimangiwe na Brig.Gen.Kamega wari wicaranye na Gen.Nyamvumba imbere.
Kwinjira muri iyi mikino yose n’ubuntu nkuko Gen.Nyamvumba Patrick yabisobanuye ati “kwinjira n’ubuntu mubwire abantu bose bazaze bashyigikire Ingabo zabo kandi ziteguye gutwara igikombe”.
Indi mpamvu ni uko igihugu cy’uRwanda kizwiho kwakira neza imikino uretse n’imikino cyakira neza inama zitandukanye kandi kikaba ari igihugu kimaze kumenyekana ko umutekano uba ari wose ,ari igihugu kigendera kuri gahunda ndetse gifite isuku bityo aba basirikare bakaba bahawe ikaze mu Rwanda na Gen.Patrick Nyamvumba ati “mugubwe neza mu Rwanda na mahoro aho mushaka gutembera turahabatembereza”.
Muhungu John
2,879 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply