umu amakuru- HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURIYOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE | Umusingi

HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURIYOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE

Please enter banners and links.

Nyuma y’uko MUTONIWASE KABATAYI ajyanwe n’imodoka imukuye  kuri sitasiyo ya polisi aho yari amaze iminsi igera kuri ibiri afungiye, hari kwibazwa aho yaba yarerekejwe n’icyakurikiyeho, mu gihe hari abaturage bari bahari batangarije abanyamakuru ko bamubonye mumodoka bicyekwako ari iya police ariko abanyamakuru ntibabashije kubona ibisobanuro kucyabaye  nyuma yo kumujyana

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 27 Kamena 2025, ahagana saa yine, ubwo Mutoniwase yari amaze kugaragara asohoka muri  sitasiyo ya police yambaye ipingu, arinzwe n’abashinzwe umutekano.

Itangazamakuru ryagerageje uburyo ryagera aho yari ajyanywe ariko ntibyadukundira,gusa umwe mubanyamakuru wamugezeho bwambere yagerageje kumubaza ibijyanye n’ibyamubayeho ndetse nimpamvu yari afungiwe ariko mutoniwase ntiyigeze agira icyo atangaza yahisemo guceceka.

Mutoniwase yari amaze iminsi ibiri afungiye muri iyo sitasiyo,mubihe bitigeze bisobanurirwa kumugaragaro impamvu n’ishingiro ryabyo mumategeko,igikomeje gutera urujijo ariko aya makuru  ntiyigeze yemezwa n’inzego zibishinzwe.

Kugeza ubwo yajyanwaga ninzego z’umutekano,ntamakuru yatanzwe ku byerekeye aho yajyanywe cyangwa niba yari agiye ahandi gukomeza ibindi bikorwa.

Murwego rwo gushaka gusobanukirwa icyaba cyaratumye Mutoniwase afatwa,bamwe munshutize batangiye kwibaza niba itabwa muri yombi rye rishobora kuba rifitanye isano n’aho yakoraga.

Kuko nkuko amakuru abivuga,Mutoniwase yari asanzwe akorera mu rugo rw’umwe mu bantu bazwi mu bya politiki utavugarumwe n’ubutegetsi.

Gusa kubera ko nta makuru yemewe yigeze atangaza ko iyo sano hari aho ihurira n’ibibazo byari bimukurikiranyweho,amazina yuwo muntu ntatangajwe hagamijwe kwirinda gukeka no kurinda ukuri kwinkuru.

Byongeye kandi, amakuru agaragaza ko mbere y’iyo mirimo, Mutoniwase yari yarigeze gukorera muri HOBE GUEST HOUSE yari iherereye mukarere ka KICUKIRO umurenge wa Gikondo iruhande rwahazwi nko kumushishito,iyo Guest house yari iya Rukundo Samuel, undi muntu uzwi nk’utari uhuje ibitekerezo n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Rukundo Samuel yaje kuva mu gihugu mu bihe byavuzweho mu buryo butandukanye, aho bamwe babifashe nk’ukuva mu gihugu mu buryo budasobanutse.

Aya mateka y’akazi ka Mutoniwase ni yo atumye hakomeje kwibazwa niba imibanire ye n’abantu batandukanye bamenyekanye muri politiki yaba hari aho ihuriye n’ibyamubayeho, nubwo kugeza ubu nta makuru yemewe abihamya.

Umwe munshuti za Mutoniwase utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze z’umutekano,yatangarije abanyamakuru ko bishoboka ko mutoni yaba azira abantu yakoreraga ngo kuko ubusanzwe nta kindi kibazo bamuziho.

Inzego z’umutekano ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri iyi dosiye nubwo tukigerageza kuzivugusha ariko bitaradukundira,ariko turamutse tubonye uko tubavugisha ibyo bazatubwira tuzabibagezaho.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

4,410 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.