HARACYARI URUJIJO KU ITABWAMURIYOMBI RYA MUTONIWASE KABATAYI NDETSE NAHO YEREKEJWE
— June 30, 2025
Please enter banners and links.

Nyuma y’uko MUTONIWASE KABATAYI ajyanwe n’imodoka imukuye kuri sitasiyo ya polisi aho yari amaze iminsi igera kuri ibiri afungiye, hari kwibazwa aho yaba yarerekejwe n’icyakurikiyeho, mu gihe hari abaturage bari bahari batangarije abanyamakuru ko bamubonye mumodoka bicyekwako ari iya police ariko abanyamakuru ntibabashije kubona ibisobanuro kucyabaye nyuma yo kumujyana
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 27 Kamena 2025, ahagana saa yine, ubwo Mutoniwase yari amaze kugaragara asohoka muri sitasiyo ya police yambaye ipingu, arinzwe n’abashinzwe umutekano.
Itangazamakuru ryagerageje uburyo ryagera aho yari ajyanywe ariko ntibyadukundira,gusa umwe mubanyamakuru wamugezeho bwambere yagerageje kumubaza ibijyanye n’ibyamubayeho ndetse nimpamvu yari afungiwe ariko mutoniwase ntiyigeze agira icyo atangaza yahisemo guceceka.

Mutoniwase yari amaze iminsi ibiri afungiye muri iyo sitasiyo,mubihe bitigeze bisobanurirwa kumugaragaro impamvu n’ishingiro ryabyo mumategeko,igikomeje gutera urujijo ariko aya makuru ntiyigeze yemezwa n’inzego zibishinzwe.
Kugeza ubwo yajyanwaga ninzego z’umutekano,ntamakuru yatanzwe ku byerekeye aho yajyanywe cyangwa niba yari agiye ahandi gukomeza ibindi bikorwa.
Murwego rwo gushaka gusobanukirwa icyaba cyaratumye Mutoniwase afatwa,bamwe munshutize batangiye kwibaza niba itabwa muri yombi rye rishobora kuba rifitanye isano n’aho yakoraga.
Kuko nkuko amakuru abivuga,Mutoniwase yari asanzwe akorera mu rugo rw’umwe mu bantu bazwi mu bya politiki utavugarumwe n’ubutegetsi.
Gusa kubera ko nta makuru yemewe yigeze atangaza ko iyo sano hari aho ihurira n’ibibazo byari bimukurikiranyweho,amazina yuwo muntu ntatangajwe hagamijwe kwirinda gukeka no kurinda ukuri kwinkuru.
Byongeye kandi, amakuru agaragaza ko mbere y’iyo mirimo, Mutoniwase yari yarigeze gukorera muri HOBE GUEST HOUSE yari iherereye mukarere ka KICUKIRO umurenge wa Gikondo iruhande rwahazwi nko kumushishito,iyo Guest house yari iya Rukundo Samuel, undi muntu uzwi nk’utari uhuje ibitekerezo n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Rukundo Samuel yaje kuva mu gihugu mu bihe byavuzweho mu buryo butandukanye, aho bamwe babifashe nk’ukuva mu gihugu mu buryo budasobanutse.
Aya mateka y’akazi ka Mutoniwase ni yo atumye hakomeje kwibazwa niba imibanire ye n’abantu batandukanye bamenyekanye muri politiki yaba hari aho ihuriye n’ibyamubayeho, nubwo kugeza ubu nta makuru yemewe abihamya.
Umwe munshuti za Mutoniwase utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze z’umutekano,yatangarije abanyamakuru ko bishoboka ko mutoni yaba azira abantu yakoreraga ngo kuko ubusanzwe nta kindi kibazo bamuziho.
Inzego z’umutekano ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri iyi dosiye nubwo tukigerageza kuzivugusha ariko bitaradukundira,ariko turamutse tubonye uko tubavugisha ibyo bazatubwira tuzabibagezaho.
4,410 total views, 3 views today

AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uganda :Abanyarwanda batangij e ishuri ryigisha Umuco Nyarwanda Indashyikirwa International School
Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Hagaragaye abakobwa beza cyane bafite imyambarire itangaje mu birori bya Bad Black bitangaza abantu aho baturutse (Amafoto)
Leave a reply