Gashaki : Abana 315 bari hagati y’ imyaka 5 -11 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere COVID – 19
— June 10, 2023
Please enter banners and links.

Amakuru atangazwa n’inzego zibishinzwe zivuga ko abana 315 bari hagati y’imyaka 5 na 11 bamaze guhabwa urukingo rwa COVID 19 mu gihe 225 ari bo bamaze gufata urwa kabiri .
Mu karere ka Musanze abana bari hagati yimyaka 5 na 11 bamaze gufata urukingo rwa mbere ni 62,666 bangana na 90.8% n’aho abamaze gufata urukingo rwa kabiri ni 45,632 bangana na 66.1%.
Icyorezo cya COVID _19 n’imwe mu ndwara yahangayikishije isi, ndetse inahitana umubare utari muto w’Abanyarwanda. Gusa kugeza ubu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ritangaza ko iki cyorezo kitagihangayikishije isi .
Inzego z’ubuzima na Guverinoma y’u Rwanda ntibihwema gukaza ingamba no gutanga inkingo ku baturage kugira ngo barandure iki cyorezo burundu.
Mu karere ka Musanze, mu murenge wa Gashaki, by’umwihariko mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michael, abana 315 bamaze gufata urukingo rwa mbere rwa (Pfizer Pediatric). Uru rukingo uwarufashe amara iminsi 21 akabona gufata urwa 2. Muri iki kigo, abanyeshuri 225 nibo bamaze gufata urukingo rwa kabiri .
GASANABANDI Nicole, ni umuganga ku kigo Nderabuzima cya Gashaki yatangarije Itsinda

NDUWAYEZU Gilbert
ry’abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abakora inkuru zo kurwanya SIDA ( ABASIRWA) ubwo bari mu Karere ka Musanze aho bamaze iminsi bakora inkuru z’Ubzima mu rwego rwo kwegera abaturage kugirango babakorere ubuvugizi bikaba byaragaragaye ko kugeza ubu muri abo bana bose ari abafashe urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri ntawe urahura n’ikibazo.
Iki gikorwa Kandi bagikora mu bwumvikane hagati y’ikigo ndetse n’ababyeyi babo kuko mbere yo gukingira aba bana babanza koherereza amafishi ababyeyi babo bakayuzuza ndetse bagasinyaho (consent form) bakabona kubakingira.
BIRIKUNZIRA Daniel, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Michel NTARAMA avuga ko babanje guhura n’imbogamizi z’ababyeyi batemeraga ko abana babo bahabwa inkingo ariko batumije inama y’ababyeyi babaha ubusobanuro buhagije ndetse babamara n’impungege ku bijyanye n’urukingo rwa covid-19 bityo bemera ko abana bakingirwa .
Kugeza ubu bose nta n’umwe wacikanwe n’iki gikorwa.
NDUWAYEZU Gilbert , umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Musanze yagize ati “kugira ngo dukureho ikibazo cy’abasigaye batarakingirwa dutanga ibiganiro ku byiza byo gufata inkingo za COVID 19 nibura gatatu mu cyumweru tugamije kuzamura imyumvire ya bamwe mu babyeyi bakererezaga abana babo guhabwa urukingo kubera kudasobanukirwa neza iyi gahunda yo gufata inkingo.
Mu karere ka Musanze abaturage bamaze gufata urukingo rwa mbere ni 386,094 bangana na 84.5%.

Abamaze gufata urwa kabiri ni 336,864 bangana na 73.7%. Abamaze gufata urukingo rwa gatatu rwo gushimangira ni 178,372 bangana na 39.0%. Mu gihe abafashe urukingo rwa 4 ari 13,308 bangana na
2.9%.
Ubwanditsi
2,650 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply