Kayonza: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasaba kwegerezwa udukingirizo
— May 30, 2023
Please enter banners and links.

Bamwe mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu barasaba inzego z’ubuzima kubegereza udukingirizo hafi bitewe n’uko bahura n’ibishuko byinshi bituma bajya mu gukora imibonanompuzabitsina idakingiye kuko batabona udukingirizo hafi yabo, ibintu bishobora gutuma bandura Virusi itera SIDA mu buryo bworoshye.
Ubwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bakora inkuru ku buzima by’umwihariko zerekeye kurwanya SIDA (ABASIRWA) batembereraga mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu, muri zone ya Gahengeri ahacukurwa amabuye y’agaciro azwi nka Gasegereti.
Urubyiruko rukora muri ibi birombe ruvuga y’uko bitewe n’amafaranga menshi bakorera ashobora kubasunikira mubishuko byakubitiraho no kuba batabona udukingirizo mu buryo bworoshye bakaba bafite impungenge zo kwandura agakoko gatera SIDA.
Uwitwa Hakorimana Yeremiya agira ati”Mbere ibikoresho nk’imiti n’udukingirizo barabitangaga ariko ubu ntabyo tukibona niba ari uko ibiciro byahenze hanze kuko naho ugiye kukagura usanga gahenze simbizi.”
Akomeza agira ati”Urumva duhura n’ibigeragezo byinshi ahanini nkeka ko amafaranga y’aha abitera,urubyiruko rwabonye amafaranga rero ugasanga umwana w’imyaka 20 afite umugore cyangwa ari kurara mu mahoteli atandukanye ugasanga ni ikibazo.”

Hakorimana Yeremiya
Mugenzi we witwa Yimpundu Josiane agaruka ku gakingirizo k’abagore avuga ko batakazi ariko bakabonye kajya kabafasha.
Ati”Agakingirizo k’abagore nge ntako nzi ariko nkabonye byaba ari byiza kuko kajya kadufasha mu gihe umuntu agiye gukora icyo gikorwa.”

Yimpundu Josiane
Murebwayire Adelphine w’imyaka 40 amaze imyaka 13 apfakaye umugabo akaba yaramusigiye abana 4 agira inama urubyiruko bakorana ko bakwiye kujya bakoresha agakingirio.
Ati”Ndagira inama bagenzi bange ko iyo ukoresheje agakingirizo kakurinda kwandura Virusi itera SIDA ndetse no gutera cyangwa guterwa inda itateganyijwe.”

Murebwayire Adelphine w’imyaka 40
Elmogene Tuyishimire, uhagariye iyi zone ya Gahengeri asaba ko bakwegerezwa udukingirizo agira ati “hano haba amafaranga menshi niba umucukuzi ashobora kubona ibihumbi 600 ku kwezi kandi atarize byamushora mu bishuko icyo twasaba Minisiteri y’ubuzima ni ukongera ubukangurambaga bakabaganiriza ndetse bakaduha n’udukingirizo mu gihe agiye gusambana akambara ako gakingirizo byagabanya ubwndu.”

Elmogene Tuyishimire
NTAWIRINGIRA Anastase Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu akaba anabarizwa muri Serivisi yo kwita ku babana n’ubwandu bwa Virusi itera Sida. Avuga ko bagerageza gushyiraho abafasha myumvire aribo bahabwa udukingirizo ngo batugeze kubadukneye gusa akongeraho ko ibyo batari babikora mu bacukuzi b’amabuye.
Ati”Dufite abafashamyumvire abo tubaha udukingirizo bakatujyana muri Communaute bakaba baziko aribo bashinzwe guhereza udukingirizo abo bantu bose kereste wenda abo bantu bo muri Mining ariko buri site iba ifite umutu ugomba gutanga utwo dukingiro.”

NTAWIRINGIRA Anastase Umuyobozi wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu
Akarere ka Kayonza kabarurwamo urubyiruko rurenga ibihumbi 120 nk’uko ikigo cy’Ibarurishamibare cy’ibigaragaza, zone ya Gahengeri ikorwamo n’abacukuzi bagera kuri 220 abenshi akaba ari urubyiruko mu gihe ubushakashatsi n’imibare ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko ruza ku isonga mu kugira umubare munini w’ubwandu bushya.
Nshungu Raoul
2,486 total views, 1 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply