umu amakuru- Umusingi TV yasohoye urutonde rw’abahanzi 25 bamaze kuva mu Rwanda baba mu mahanga ,Menya urwo rutonde abaruriho n’ibihugu babamo | Umusingi

Umusingi TV yasohoye urutonde rw’abahanzi 25 bamaze kuva mu Rwanda baba mu mahanga ,Menya urwo rutonde abaruriho n’ibihugu babamo

Please enter banners and links.

Umusingi TV yabyawe n’Ikinyamakuru Umusingi ikinyamakuru kigira amakuru utasanga ahandi kandi kivugira rubanda ,kikaba cyasohoye urutonde rw’abahanzi 25 bamaze kuva mu Rwanda baba mu mahanga.

Impamvu y’uru rutonde ni ukugaragaza impamvu umuziki wo mu Rwanda utazatera imbere ngo ugere ku rwego mpuzamahanga mu gihe buri muhanzi umaze gukomera ahita ajya I Burayi cyangwa muri Amerika.

Ku ikubitiro haza umuhanzi The Ben wibera muri Amerika n’ubwo mu minsi ishize byavugwaga ko ubwo yagarukaga mu Rwanda yahawe agafaranga gatubutse kuza mu giataramo gisoza umwaka kigatangiza undi The East African Party kiba buri mwaka ahita akwamira muri Africa kuko yamaze igihe yibera muri Kenya na Uganda.

Uyu muhanzi wagize amahirwe muri muzika ikamuhira yagiye muri Amerika ajyanye na mugenzi we Meddy bari nahanganye muri muzika aho abafana babo wasanga aba The Ben bavuga ko ari we wa mbere muri muzika mu Rwanda naba Meddy bati Meddy niwe wa mbere kugeza n’uyu munsi izo mpaka ziracyahari.Aba rero bagiye muri Amerika bagiye mu gitaramo ariko bagezeyo baratoroka bagumayo ariko nyuma bagarutse mu Rwanda ntibagira ikibazo .

Basanzeyo uwitwa K8 Kavuyo ndetse bakorana indirimbo ari batatu The Ben ,Meddy na K8 Kavuyo indirimbo bise Ndi uwikigali yakunzwe cyane.Muri Amerika nanone umuhanzi Princess Priscillah ubu wiyita Scillah nawe niho aba akaba yarakoranye indirimbo na The Ben bari muri Amerika indirimbo bise Ntacyadutanya nayo yakunzwe cyane.

Ku mwanya wa gatanu hari umuhanzi Emmy nawe uba muri Amerika ,muramwibuka aherutse no gukora ubukwe akaba yaragiye agiye kwigayo birangira yigumiyeyo.

Ku mwanya wa 6 hari umuhanzi Alpha Rwirangira muramwibuka cyane muri Tusker Project Fame yaberaga mu gihugu cya Kenya ubwo yayitwaraga ariko aza kwiyemera ku banyamakuru nabo baramuhima banga gucuranga indirimbo ze umuziki aba awutangiye nabi kugeza n’ubu ntarakora umuziki wemeza abantu kandi n’iyo yawukora abanyamakuru bamwandikaho ni bacye.

Ku mwanya wa 7 hari umuhanzi witwa Miss Shanel wakunzwe cyane ndetse ari mu bahanzi batangiye umuziki mu Rwanda we na Miss Jojo intambara irangiye akaba aba mu Bufaransa ariho yarongowe n’Umuzungu.

Ku mwanya wa munani hari umuhanzi Kamichi muramwibuka mu ndirimbo Zoubeda yakunzwe cyane yakoranye na The Ben n’izindi nka Aho ruzingiye ,Kabimye n’izindi zitandukanye nawe akaba aba muri Amerika.

Undi muhanzi uba hanzi wagiye akunzwe cyane ni Teta Diana igihugu abamo tukaba tutarakimenya akaba yarakoze indirimbo zitandukanye harimo Umpe akanya yakoranye na Sentore ndetse bivugwa ko bakundana ariko hakaba andi makuru avugwa ko yaba afite umugabo w’umuzungu bakundana.

Undi muhanzi wagiye hanzi ni Kitoko Bibarwa mwese muramuzi bikaba bivugwa ko yagiye kwiga hanze mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse we akaba adaherutse gusohora indirimbo ku buryo hari abavuga ko ibya muzika ashobora kuba yarabivuyemo.

Undi muhanzi wavuye mu Rwanda ni Big Dom uyu akaba aba mu Bubiligi abenshi bakaba bamuzi mu ndirimbo ye yakunzwe cyane yise Ange Orange akaba ashaka kuzana Studio y’umuziki ikomeye mu Rwanda.

Undi twavuga ni Safi Madiba muramwibuka muri Urban Boyz akaba yaragiye muri Canada aho yari atwaweyo ni umugore we Judithe ariko agezeyo bahise batandukana ubu akaba yibera muri Canada ariko akaba yarakoze indirimbo yakunzwe cyane Kontwari.

Na Humble Gizo bari mu itsinda rimwe rya Urban Boyz ryasenyutse akaba yarashatse umugore w’Umuzungu amujyana muri Amerika ariko bajya bagaruka mu Rwanda.

Undi ni Sunny muramwibuka mu ndirimbo yakunzwe cyane yitwa Kungora yakoranye na Bruce Melody bikaba bivugwa ko asigaye aba mu gihugu cya Kenya.

Undi ni Sgt Robert Kabera nubwo yari yarazamuriwe ipeti ariko izina rya Sgt Robert niryo ryafashe ,niryo abantu bazi bamwita akaba yarahungiye mu gihugu cya Uganda uyu akaba yarakundwaga cyane.

Hari undi muhanzi uataramaze igihe witwa Christian wari muri Tusker Project Fame na Rwirangira uyu yaragerageje biranga ubu bivugwa ko asigaye aba mu bihugu bya Abarabu.

Hari undi muhanzi nawe wari ugitangira ariko atangiye gufatisha witwa Teta Rocka ubu bivugwa ko aba mu Budage ndetse bivugwa ko yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi .

Hari undi muhanzi witwa Kim Kizito akaba yari umunyamakuru kuri radio zitandukanye akaba yari mu itsinda rya Just Family akaba yarahunze tutramenya igihugu abamo.

Hari undi muhanzi witwa Man Charles akaba yarakoze indirimbo Indaya murashaka iki aho muri iyo ndirimbo yari afite inkoni yirukansa indaya azibaza icyo zishaka akaba ari muri Uganda.

Undi nawe n’umuhanzi witwa Remera izina bamwise kubera indirimbo yakoze yitwa Remera bikaba bivugwa ko asigaye aba muri Africa y’Epfo.

Undi twari tugiye kwibagirwa ni TMC wo muri Dream Boyz nayo yasenyutse uyu bikaba bivugwa ko aba muri Amerika tutaramenya niba azagaruka kuko byavugwaga ko yagiye kwiga abandi bakavuga ko hari umukobwa bakundana wamujyanyeyo kubana.

Umugabane wa Amerika ukaba ariwo ufite abahanzi benshi ndetse undi muhanzi witwaga Siyomuchezo wakoranye indirimbo na ASINAH  bikaba bivugwa ko nawe aba muri Amerika.

Uwanyuma n’umukobwa wakoranye indirimbo na Kamichi witwaga Cyabatuku ariko izina rye ry’ubuhanzi tukaba tutarizi akaba umukobwa wa Col Musitu nawe akaba aba muri Amerika ariko umuziki bivugwa ko yaba yarawuretse ariko akaba yari umuhanga ndetse afite ijwi ryiza.Ese umuziki wo mu Rwanda uzatera imbere ugere ku rwego mpuzamahanga tugire abahanzi nka Davido na ba Diamond kuko bo bama mu bihugu byabo.

Noellah

 

4,473 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.