umu amakuru- Byakomeye muri ADEPR abayobozi bayo bagiye kwirukanwa kandi n’umuyobozi wa RGB ntazasigara | Umusingi

Byakomeye muri ADEPR abayobozi bayo bagiye kwirukanwa kandi n’umuyobozi wa RGB ntazasigara

Please enter banners and links.

Mu maze kubimenyera ko Ikinyamakuru Umusingi aricyo kibabwira amakuru y’ibibera muri ADEPR cyangwa n’ibivugirwamo kandi bikaba ukuri.

Ikinyamakuru Umusingi nicyo cyavuze bwa mbere ibibazo byari muri ADEPR ku gihe cya Usabwimana Samuel birangira avuyeho ahunga n’igihugu,Hakurikiraho igihe cya Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana Tom n’ubwo aba ubu bivugwa ko aribo bayoboye neza ADEPR ku buryo n’ubu abenshi muri ADEPR bifuza ko aribo bagaruka kuko hari ibikorwa byinshi bifatika bakoze,ubu aba bariho bakaba nabo bagiye kwirukanwa.

Nkuko hari kopi y’ikirego Ikinyamakuru Umusingi gifite aho haregwa icyemezo gishyiraho ubuyobozi bwa ADEPR aho ikirego kivuga ko ubuyobozi bwa ADEPR bwashyizweho mu buryo bunyuranije n’amategeko bityo muri icyo kirego hakaba hagomba kugobokeshwa RGB mu rukiko kugirango itazatambamira iburanisha.

ADEPR n’umuryango utegemiye kuri Leta ushingiye ku myemerere kandi ufite ubuzima gatozi bivuze ko ufite amategeko uwunge aho amategeko ateganya uko abayobozi bashyirwaho ndetse n’uburyo bavanwaho binyuze mu nteko rusange.

Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kayitesi ubwo yakuragaho ubuyobozi bwa ADEPR bwa Karuranga Ephrem n’abandi ashyiraho ubu buriho

Mu itegeko nshinga ingingo ya 5:Umuryango ,Impuzamiryango,Ihuriro ry’Impuzamiryango cyangwa Minisiteriya bigomba kugira amategeko shingiro kandi akaba ariyo abigenga.

Amategeko shingiro ya ADEPR yasohotse mu igazete ya Leta No.34 yo kuwa 26/08/2013,Ingingo ya 9 ivuga inzego z’Itorero ,Inzego z’Ubuyobozi nkuru ku rwego rw’Igihugu ni izi zikurikira

1.Inteko rusange

2.Inama y’Ubuyobozi

3.Biro nyobozi

4.Komite ngenzuzi y’Umutungo n’imali

5.Akanama nkemurampaka

6.Ururembo

Ibi bikaba bitarubahirijwe n’ubuyobozi bushya bwashyizweho na RGB ndetse bushinjwa kuba bukorera RGB aho gukorera Itorero nkuko bivugwa na bamwe mu ba kristo muri ADEPR .

Mu kirego kirega icyemezo cyo gushyiraho ubuyobozi buriho bwashyizweho na RGB kivuga ko RGB nta tegeko yashingiyeho ishyiraho ubuyobozi mu gihe itegeko No 72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rivuga ko inteko rusange ya ADEPR ariyo ifite ububasha bwo gukoraho ubuyobozi no gushyiraho ubundi ndetse itegeko rivuga uburyo hashyirwaho inzego z’ubuyobozi bwa ADEPR rikanavuga uburyo imityango ishingiye ku myemerere ikora.

Ubuyobzi bwashyizweho na RGB bwakuyeho inzego (Structures) aho ubu bamaze gukuraho Indembo nyinshi basiga nkeya kandi itegeko ryemera inzego z’Ubuyobozi muri ADEPR.

Gusenya inzego zari zimaze imyaka n’imyaka habanje gukorwa ubushakashatsi bugaragarizwa inteko rusange ko izo nzego arizo zizateza imbere Itorero rya ADEPR?iki kibazo twashatse kukibaza Umuvugizi wa ADEPR Pasitoro Isaie Ndayizeye yanga kudusubiza ahubwo atwoherereza video nkuko twabibabwiye mu nkuru duheruka gutangaza.

Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batifuje ko amazina yabo umwe muribo yagize ati “ADEPR ifite ubuzima gatozi kandi umuryango cyangwa Ishyirahamwe bihabwa ubuzima gatozi ariko bifite amategeko abigenga kandi bigasohoka mu igazete ya Leta hanyuma tukaba twibaza aho RGB yakuye ububasha bwo kwiha gushyiraho abayobozi ba ADEPR kandi hari itegeko rivuga uburyo abayobozi bashyirwaho ikaba ariyo mpamvu twahisemo kurega icyemezo cya RGB gishyiraho ubuyobozi bushya muri ADEPR bashyizweho tariki ……..2020 tukaba dushaka ko urukiko rugikuraho inteko rusange ikaba ariyo ishyiraho ubuyobozi bushya ndetse n’inzego ubu buyobozi bwakuyeho zigasubizwaho”.

Undi nawe yagize ati turashaka ko ubu buyobozi buvaho ndetse tuzasaba n’umuyobozi wa RGB ko akurikiranwa akabihanirwa kuko yihaye ububasha yica amategeko kandi igihugu cyacu kigendera ku mategeko tukaba twibaza niba ari ugushaka gucyemura ibibazo bya ADEPR yari agamije cyangwa yarashakaga guteza ibindi bibazo kandi twifuza ADEPR itavugwamo ibibazo.

Uyu yakomeje avuga ko gukuraho Indembo bimaze guteza ibibazo mu ba Kristo kuko abari bayoboye izo ndembo bari bafite imiryango batunze ubu iyo miryango ikaba ibayeho nabi kandi abayoboraga izo ndembo bakaba barakuweho cyangwa barirukanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko bivuze ko bagiye kugana Inkiko kugirango zibarenganure.

Aba bakomeza bavuga ko ubundi inzego zitandukanye iyo hari icyemezo zifatira ibindi bigo cyangwa Amashyirahamwe urwendiko ruba ruriho itegeko urwo rwego rwashingiyeho rufata icyo cyemezo ariko RGB ikaba yarafashe icyemezo cyo gukuraho ubuyobozi bwari buriho ndetse ishyiraho ubundi buyobozi nta tegeko ishingiyeho bityo ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi buriho bugomba kuvaho kuko nta tegeko ryakoreshejwe bashyirwaho.

Ikindi ubu buyobozi bushinjwa guteza ibibazo mu ba Kristo aho Indembo zasigaye kuziha abaziyobora byateje ibbazo bituma havugwa ko za ruswa n’ivangura rishingiye ku moko aho bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi bavuze ko Abacikacumu aribo bagiye bashyirwa ahantu hagoranye aho umwe yajyanywe I Bweyeye undi akajyanwa ku Nkombo undi za Karongi.

Hanavugwa ko hari abagiye birkanwa mu Ndembo bayoboraga bagasimbuzwa abatarigeze bayobraho ndetse batarize Iyobokamana kandi ADEPR ari umuryango ushingiye ku myemerere n’Iyobokamana ariko ugasanga bafashe umuntu wakoraga mu Karere runaka bamuhaye kuyobora Ururembo ukayoberwa uwo muntu impamvu yahawe kuyobora ururembo kandi uwaruyoboraga yarize Iyobokamana (Theology)bikakuyobera icyo bashingiyeho.

Ubu haravugwa ko bimwe mu bikoresho bimwe na bimwe birimo kashe(Stamps na Laptops)ko bishobora kuba byaribwe muri zimwe mu Ndembo zakuweho ibi tukaba tukibikurikirana tuzabagezaho indi nkuru irambuye yabyo.

Gatera Stanley

4,032 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Amatiku April 26, 2021 at 10:49 am

    Ikinyamakuru cy’qmatiku n’ubuswa bwinshi.Ko mutagaragaza uwatanze ikirego?Abo kubwa Tom nibo bayoboye neza barariye amafr arenga miliyari 3????

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.