Perezida Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda na RCS
— April 25, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’Igihugu no mu Rwego rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, RCS aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza yahawe ipeti rya CG (Commissioner General) muri Polisi y’Igihugu naho Komiseri Mukuru wa RCS DCG Juvenal Marizamunda ahabwa ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) mu gihe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda.


Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) muri Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari Chantal Ujeneza yahawe ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG)

Komiseri Mukuru wa RCS DCG Juvenal Marizamunda yahawe ipeti rya Commissioner General (CG) muri RCS
Mu mwaka wa 2018 nibwo Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda. Icyo gihe Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa.
Tariki 15 Mata uyu mwaka DCGP Marizamunda Juvénal yagizwe Komiseri Mukuru wa RCS asimbuye CGP George Rwigamba. Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, Marizamunda yari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere.
Muri izo mpinduka ni nabwo Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije muri RCS yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.
3,620 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply