Rusesabagina yatangaje abantu kubyo yabwiye Urukiko bitari byitezwe ndetse n’umwunganira mu mategeko arabishimangira
— March 12, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Werurwe 2021 Rusesabagina Paul uri kuburanishwa ku byaha by’iterabwoba, yabwiye urukiko ko atizeye kubona ubutabera kuko ‘uburenganzira bwe butubahirijwe” bityo atazongera kwitabira uru rubanza.
Rusesabagina na bagenzi be 20 barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi wa FLN, bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda. Rusesabagina wakunze kugaragaza inzitizi kuva ku munsi wa mbere ubwo yitabaga urukiko, yabishimangiye kuri uyu wa Gatanu imbere y’Inteko Iburanisha avuga ko hari uburenganzira bwe bw’ibanze butubahirijwe bityo ahagaritse urubanza rwe.
Yagize ati “Ndagira ngo mbwire urukiko n’ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.”

Rusesabagina ubwo yabwiraga Urukiko ko nta butabera ateze kubona

Yakomeje agira ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.”
Me Rudakemwa Félix umwunganira, yavuze ko nk’umuntu wunganira Rusesabagina, agendera ku byo avuze, ko amushyigikiye nta kindi yarenzaho.
Umucamanza yahise ababwira ko bakwicara mu gihe iburanisha rikomeje.
Umwunganizi wa Rusesabagina asaba ko we bamureka akagenda, ariko umucamanza amusaba kwicara kuko aza gusinyira ibyavugiwe mu rukiko.
Hari abantu batandukanye ku mbugankoranyambaga batangiye kuvuga ko Rusesabagina wabanje gusaba ko urubanza rwe rusubikwa amezi atandatu abashe kwitegura ariko Urukiko rugatera utwatsi ikifuzo cye bavuga ko ibyo akoze byo kwikura mu rubanza bari batabyiteza abatunguye.
Abanyamategeko basobanura ko ubusanzwe haba mu Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha ndetse no mu Rukiko, umuntu afite uburenganzira bwo guceceka ariko ntabwo bibuza ibazwa cyangwa urubanza gukomeza.
Ubusanzwe mu mategeko ibishoboka ni ukwihana umucamanza cyangwa se inteko iburanisha gusa ku rundi ruhande nta ngingo mu mategeko igenga ibijyanye no kuba umuburanyi yakwihana ubutabera muri rusange.
3,263 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply