Ishuri ry’ubatswe na Leta ndetse n’amafaranga y’abaturage muri Rukara mu Karere ka Kayonza ryarasenywe ibiti n’amabati biragurishwa.
— October 25, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara avuga ko abaturage batishimiye uburyo ishuri ry’incuke ry’ubatswe muri gahunda ya Leta ya VUP ndetse n’abaturage bagashyiraho amafaranga yabo rikubakwa ariko rikaba ryasenywe amabati n’ibiti bikagurishwa.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ishuri barisenye kandi ry’ubatswe n’amafaranga ya Leta ndetse natwe twongeraho amafaranga yacu none twumvise ko Gitifu na Padiri barisenye amabati n’ibiti barabigurisha ndetse uwitwa Nkusi Jean Bosco niwe waguzeho bimwe mu biti byavuye kuri iryo shuri ibindi biti biri kwa Padiri mutubarize abaturage bashyizeho amafaranga yabo bazayasubizwa?amabati baguze azasubizwa ni gute ishuri ryubatswe n’amafaranga ya Leta risenywa kandi amashuri agiye gutangira?”.
Undi mutarage nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yavuze ko Umurenge wa Rukara wahawe Miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka amashuri y’incuke muri buri Kagali hanyuma Akagali kabo kabona ibihumbi Magana atandatu andi abaturage bariteranya bangoraho andi mafaranga kugirango ishuri ryubakwe none barisenye abaturage batabizi ndetse amabati n’ibiti biragurishwa ati twe ibyo twashyizeho bazabidusubiza?.
Yakomeje avuga ati iryo shuri kugirango ryubakwe habaye inama nyinshi abantu batakaje byinshi n’umwanya wabo none ni gute bapfa kurisenya batatubwiye?.

Aho ishuri ryari ryubatse

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya niba koko ayo makuru ari ukuri tuzaba uwitwa Nkusi Jean Bosco wavugwaga ko ari we waguze ibiti byasenywe ku ishuri rivugwa maze atwemerera ko ari we waguze ibyo biti abigujijwe na Padiri n’ubwo atatubwiye ayo yabiguze.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Padiri uburyo asenya ishuri ritari irya Gaturika n’uburyo agurisha ibiti byaryo kandi ari ishuri ryubatswe n’amafaranga ya Leta n’abaturage ariko ntiyagira icyo adusubiza ndetse no kuri whatsapp akaba yarasomye ubutumwa twamwandikiye ntiyasubiza.
Abandi bavugaga ko ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nkunzurwanda ko ariwe wavuze ko risenywa ndetse bakavuga ko ishuri ryatwaye amafaranga ya Leta ritapfa gusenywa gutyo ubuyobozi butabizi.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu wa Rukara Nkunzurwanda niba ibyo abaturage bamushinja abizi n’icyo abivugaho maze mu butumwa bugufi yadusubije agira ati ibyo bintu ntabwo aribyo rwose.
Uyu muyobozi bahora bamushinja amakosa atandukanye nko mu minsi ishize twanditse inkuru uburyo abakozi bubakaga amashuri mu Murenge wa Rukara wose bakoraga iminsi 5 bakabandikira iminsi 15 ariko amafaranga y’iminsi 10 bakayamuha muri cash ngo yababwiye ko ari ayo gufasha abana batishoboye.
Hari n’abaturage bamushinja ruswa nkaho yafashe amabati 40 akayaha umuturage witwa Hitimana utuye I Kawangire bavuga ko ashobora kuba yarahubatse inzu afatanije n’uwo muturage Hitimana kuko ngo akunda kujyayo kenshi ndetse na ninjoro bakunda kumubonayo bakibaza icyo aba agiye gukorayo .
Abaturage bakomeza bibaza uburyo umuyobozi nk’uwo akomeza gushinjwa ibyaha bitandukanye ariko agakomeza kuba mu buyobozi ukibaza ikibyihishe inyuma bikakuyobera kandi bizwi ko mu Rwanda abayobozi nk’abo Perezida Kagame ahora avuga ko badakwiye kuyobora abaturage.
Gatera Stanley
3,041 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply